Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Kiyovu Sport yandagaje Rayon sport nyuma y’imyaka itandatu kiyovu idatsinda Rayon: [REBA INKURU HANO>>>>

Mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiona, Rayon Sports itsinzwe na Kiyovu ibitego 2-1, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Nzeyurwanda Djihad ufatira Kiyovu yakuyemo imipira myinshi ikomeye

Nzeyurwanda Djihad ufatira Kiyovu yakuyemo imipira myinshi ikomeye

Kiyovu Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 60, ku gitego cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma.

Rayon Sports yaje kwishyura igitego ku munota wa 79, igitego cyatsinzwe na Yannick Mukunzi ari nacyo cya mbere atsindiye Rayon Sports, ni nyuma y’ishoti rikomeye ryari ritewe na Niyonzima Olivier Sefu rikubita igiti cy’izamu riragaruka.

Kiyovu yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma kuri Penaliti, nyuma y’aho umusifuzi wa kane yari amaze kwerekana iminota itatu y’inyongera.

Nyuma y’umukino abakinyi ba Rayon Sports ntibishimiye imisifurire ndetse bagaragaza n’uburakari bwinshi, ibi byatumye Bimenyimana Bonfils Caleb ahabwa ikarita y’umutuku n’ubwo umukino wari warangiye.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ally, Ahoyikuye Jean Paul, Rwabuhihi Aimé Placide, Ngirimana Alexis, Kalisa Rachid, Habamahoro, Babicka, Nizeyimana Djuma, Nizeyimana Jean Claude, Almer

JPEG - 493.1 kb
Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Rayon Sports: Bashunga Abouba, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Donkor Prosper, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb

JPEG - 358.8 kb
Rayon Sports yabanje mu kibuga
JPEG - 398.8 kb
Bimenyimana Bonfils Caleb ashaka igitego ariko biranga
JPEG - 383.2 kb
Abafana ba Kiyovu bari baje ari benshi
Posted by: Chaba Ally Promo @RwandaPaparazzi.rw

107,800 total views, 100 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful