Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Imodoka ya police yibwe yatangiye gushakishwa-SOMA INKURU

Mugihugu cya Uganda mu Mujyi wa Kampala  police yatangiye gushaka imwe mu modoka zayo fite pulake nimero UP 5484 yabuze kuva ku mugoroba wo ku wa 23 Ukuboza 2018.

Imodoka ya Police yibwe i Kampala.

Umuyobozi ushinzwe imicungire y’Ibikoresho muri Polisi y’Igihugu ya Uganda, Bangirana Godfrey, yavuze ko imodoka yagaragaye bwa nyuma ahagana saa saba, mu muhanda i Kampala.

Yatangaje ko iyi modoka yari itwawe n’umupolisi wa Uganda wamenyekanye nka Mwase ariko ntibaramuvugisha.

Ati “Twagerageje kumuvugisha kuri telefoni igendanwa ariko ntacyo byatanze.’’

Ikinyamakuru cyitwa Chimpreports cyanditse ko cyabonye inyandiko igaragaza ko hari ubutumwa bwohererejwe abayobozi ba Polisi mu turere n’Umuyobozi wa Polisi ushinzwe Ishami ryo mu Muhanda, Stephen Kasiima imenyesha iby’ibura ry’imodoka. Basabwe gukurikirana imodoka no guta muri yombi Mwase wari uyitwaye.

Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, Asuman Mugenyi, mu butumwa yatanze ku wa 20 Ukuboza 2018 yavuze ko abarwanyi bo mu mitwe y’iterabwoba bari kugerageza kugaba ibitero mu minsi isoza umwaka ya Noheli n’Ubunani.

47,450 total views, 50 views today

About Emmy ivomero Tuyishimire

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful