Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

DJ Marnaud yatumiwe muri Nigeria gucuranga mu gitaramo cya Wizkid: REBA HANO>>>>

DJ Marnaud yatumiwe muri Nigeria gucuranga mu gitaramo cya Wizkid

DJ Marnaud, umwe mu basore bavanga umuziki bagezweho mu Mujyi wa Kigali yatumiwe muri Nigeria gucuranga mu gitaramo cya Wizkid kizabera mu Murwa Mukuru w’iki gihugu i Abuja.

Iki gitaramo gikomeye giteganyijwe kubera ahitwa Transcopr Hilton ku Cyumweru, tariki ya 16 Ukuboza 2018.

Mu kiganiro na ISIMBI.rw, DJ Marnaud yavuze ko gutumirwa muri iki gitaramo bishobora kuba byaraturutse ku buryo yagiye yitwara mu bindi yacuranzemo mu Rwanda byabaga byatumiwemo abahanzi bakomeye muri Nigeria.

Yagize ati “Ntumenya igihe abantu ba hariya baziye hano, hari igihe nk’umujyanama w’umwe mu bahanzi aza akaba yanakwitabira igitaramo wacuranzemo kandi uko bamwe tugenda tuba inshuti bagenda babwira na bagenzi babo bakakumenya.”

Yongeyeho ati “Gutumirwa muri kiriya gitaramo ni ibintu byererekana ko aba turi gutera imbere cyane, ni ugukomeza tugakora kugira ngo turebe noneho uko twajyayo tugiye no mu bindi bikorwa.”

DJ Marnaud watangiye kujya atumirwa gucuranga mu bitaramo bikomeye hanze y’igihugu, yagiye afungura ibitaramo bitandukanye by’abahanzi bo muri Nigeria babaga baje kuririmbira mu Rwanda barimo Patoranking. Tekno, Davido na Mr. Eazi wo muri Ghana.

Igitaramo cya Wizkid cyatumiwemo DJ Marnaud cyateguwe n’ibigo bitandukanye birimo Ice of Life, Play Network, Traffic Bar na DJ Kenny na we ucuranga mu bitaramo bikomeye muri Nigeria.

DJ Marnaud watumiwe gucuranga mu gitaramo cya Wizkid ni umwe mu bavanga umuziki bagezweho i Kigali

Uyu musore ukunzwe mu bavanga umuziki i Kigali yatangiye no gukorana indirimbo n’abahanzi bazwi mu gihugu, izwi cyane ni iyitwa ’Bape’ yakoranye na Active. Kuri ubu afite indi nshyashya yahuriyemo na DJ Pius yitwa Ribuyu.

DJ Marnaud yavuze ko ari indirimbo we na mugenzi we DJ Pius bitezeho kunganira izo mu Rwanda zisigaye zicurangwa cyane mu tubyiniro mu rwego rwo guhaza ibyifuzo by’abakunda kubyina bahoraga bijujutira kubura indirimbo z’Abanyarwanda mu zacurangwaga mu bihe bishize.

Ribuyu, indirimbo nshya DJ Marnaud yakoranye na DJ Pius

DJ Marnaud na bagenzi be DJ Miller, DJ Toxxyk bahuriye mu itsinda ryitwa Dream Team DJs bigaruriye isoko ryo gucuranga mu bitaramo bikomeye i Kigali

Posted by: Chaba Ally Promo @Rwandapaparazzi.rw

26,250 total views, 50 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful