Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ijumaa cyandikirwa muri Tanzania, Diamond wakoze indirimbo “Kwangwaru” yakunzwe by’ikirenga, yahishuye ko nta mukobwa n’umwe bakundanye mu bihe bitambutse harimo na Zarri Hassan babanaga wifuzaga ko bakora ubukwe, ngo icyo Tanasha Oketch arusha abo bose bagiranye ibihe byiza n’uko we yamwemereye kumubera umugore w’ubuzima bwe. Yagize ati :
Tanasha Oketch niwe mugore wenyine wanyeretse ko yakiriye neza icyifuzo cyanjye cyo kumugira umugore. Nshingiye ku gisubizo yampaye, nemeje ko ariwe nzashyingiranwa nawe. Tanasha Oketch afite buri kimwe nose nashakaga ku mugore. Urabizi ko kenshi abagabo dukunda kwita ku buryo umukobwa agukurura ucyimukubita amaso, uko umubiri we uteye ndetse n’ubwenge bwe, icyo gihe noneho nibwo twicara tukagenzura imico n’imyifatire ye. Ndifuza kuvuga kuri iyi ngingo ko naciye bugufi kuri Oketch ndebye mu nguni zose, ubu naremeye sinkishidikanya kubera ko ateye neza kandi ni mwiza birenze.
Diamond ubwo yageraga muri Kenya.
Uyu muhanzi kandi yanahishuye ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Tanasha Oketch yamwerekanye mu muryango we. Diamond atangaje ibi bikurika amafoto yafotowe yakirwa na Tanasha Oketch ku kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta, kuya 01 Ukuboza, 2018 yitabiriye ibirori bya ‘Thika’ yaririmbyemo.
Abajijwe impamvu atakomezanya urugendo rw’urukundo na Zari Hassan wamubyariye, yavuze ko “nta mugore mu buzima bwe, wabayeho uzabaho uhuje imiterere, imico n’imyifatire na Tanasha wamuzonze”. Tanasha Oketch uri mu munyenga w’urukundo na Diamond, ni umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko wo muri Kenya ufite inkomoko mu Butaliyani. Bivugwa ko ari umwe mu batunzi bakomeye i Mombasa.
AMAFOTO:
Tanasha yakiriye Diamond ku kibuga cy’Indege.
Tanasha uri mu rukundo na Diamond.
Diamond yemeje ko agiye gukora ubukwe n’uyu mukobwa.
Posted by: Chaba Ally Promo @RwandaPaparazzi.rw
143,200 total views, 200 views today