Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

APR FC itsinze Kiyovu, Umutoza avuga amagambo ku basifuzi [REBA AMAFOTO NA VIDEO]>>>>

(Photo by: Chaba Ally Promo)

(Yanditswe na: Chaba Ally Promo)

 

Ikipe ya APR FC idakunze kugorwa na Kiyovu, iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

 

APR yari yatangiye isatira Kiyovu, yatsinze igitego ku munota wa 15 w’umukino, ku ikosa ryakozwe na Ngirimana Alexis wanyereye umupira uramucika, Byiringiro Lague ahita awumwaka acenga Aimé Placide, ahita atsindira APR igitego cya mbere.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Kiyovu yari yinjije mu kibuga Kalisa Rachid wasimbuye Nizeyimana Djuma, yokeje igitutu ikipe ya APR by’umwihariko abakinnyi nka Armel Ghislain ndetse na Babicka Shavy.

Nko ku munota wa 80 w’umukino, Armel Ghislain yacenze abakinnyi bane ba APR FC, ahaye umupira Babicka wari uhagaze wenyine awutera hejuru y’izamu.

Ntacyo byaje gutanga, kuko APR FC yakomeje guhagarara ku gitego yatsinze hakiri kare, kugeza umupira urangiye ari igitego 1-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR Fc: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Buregeya Prince, Rugwiro Hervé, Mugiraneza Jean Baptiste, Ntwari Evode,Nizeyimana Mirafa, Byiringiro Lague, Bigirimana Issa, Nshuti Dominique Savio

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ally, Ngirimana Alexis, Rwabuhihi Aimé Placide, Zagabe Jean Claude, Habamahoro Vincent, Maombi Jean Pierre, Babicka Shavy, Nizeyimana Djuma, Nizeyimana Jean Claude, Ghislain Almer Djimoe

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Umuhanzi TIZZO ubarizwa mu intsinda rya “Active” nawe yari yitabiriye uyu mukino

 

Andi mafoto: Perezida wa “Gasogi United “KNC” nawe yagaragaye kuri uyu mukino wahuje Urucaca n’Ikipe y’Ingabo z’Urwanda

  

 

APR FC imaze kugira ama fans club  meshi atandukanye nk’uko bigaragara

 

 

abafana ba kiyovu ubwo umukinnyi wabo yahushaga igitego bari ba baze..

Rugwiro herve wacungiraga hafi rutahizamu wa kiyovu wari agiyemo asimbuye gusa umukino ukaza kurangira atarebye mu izamu rya APR FC..

Umukino waje kurangira APR  FC yegukanye amanota atatu kiyovu itaha amara masa

IBYO UMUTOZA WA KIYOVU YATANGAJE NYUMA YO GUTSINDWA NA APR

Posted by: Chaba Ally Promo @RwandaPaparazzi.rw

212,600 total views, 100 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful