Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Amarushanwa ya Rwanda Talent Kids Award yagaragayemo abana bafite impano zitangaje [ AMAFOTO]

Binyuze mu kiganiro UBURENGANZIRA BW’UMWANA ikiganiro gitambuka kuri Isango Star Ltd (Radio & Tv )   bateguye igitaramo cyo gutoranya abana bafite impano zitandukanye zirimo Kuririmba ,kubyina imbyino nyarwanda n’izigezweho ,kuvuga imivugo,kogeza umupira ndetse n’ibindi bahawe ibihembo bitandukanye ndetse banashyigikirwa mu mpano zabo kugirango zikomeze zaguke.

Uyu muhango wabaye ku nshuro yawo ya 3 wagaragayemo abana b’ingeri zitandukanye bari baje guhatana n’abandi aho wasangaga bose bafite ibyiciro by’impano bafite zitandukanye. Uyu muhango watangiye ku  isaha ya saa 10 z’igitondo zo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2018 . Aho byatangiye abana baca bajya imbere bakiyereka akanama nyempuramaka kari kayobobowe n’abarimo Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Guterman kuri radiyo Isango Star na Iras Jalas usanzwe ukora kuri iyi ndangurura majwi.

Mu dushya twaranze iki gitaramo cyo gutoranyamo abanyempano cyaranzwe n’ubwitabire bw’abana benshi aho bamwe muribo bari bafite imyaka  5 y’amavuko kugera kuri 15 y’amavuko. Ikindi iki gitaramo cyacaga kuri Televiziyo ya Isango Star imbona nkubone umunota kuwundi.

Mu bana bahawe ibihembo bahize abandi harimo abakobwa bakora injyana ya Gospel yatambukanye umucyo ku rubyiniro bagashimisha benshi  ,hagakurikiraho umusore wagaragaje impano yo kogeza umupira aho nawe yahembwe bishimishije ,hagakurikiraho umwana muto w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 5 wahize abandi mu kubyina mu buryo bwa Kinyarwanda ndetse na mugenzi we w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 11 wahize abandi mu kuririmba ndetse n’itsinda ry’ababyinnyi ryiswe Grenade Crew ryashimishije abakurikiraniraga hafi televiziyo ya Isango Star kubera impano yabo yo kubyina bigezweho.

Mu bihembo aba bana bahawe harimo impano zo kuzakorerwa muzika ku buntu ku bagaragayeho impano zo kuririmba, itsinda ry’abakobwa bahawe impano y’amafaranga ibihumbi 100frw by’amafaranga y’ u Rwanda azabafasha mu bikorwa byabo by’umuziki ndetse benemererwa kuzakorerwa indirimbo ndetse umwana w’umukobwa ukiri muto mu bandi ubyina imbyino za Kinyarwanda agenerwa amafaranga yo kuzakoresha ku ishuri mu gihe azaba asubiyeyo.

Mu ijambo risoza iki gitaramo ryavuzwe ryatanzwe n’uhagarariye iki iki kiganiro ubusanzwe kita k’uburenganzira bw’umwana kigaterwa inkunga na Radio Isango star ibitewemo inkunga na Televiziyo ya Isango Star yabwiye abana batabashije gukomeza muri aya ko  atari abaswa ahubwo ko haricyo basabwa kongeramo ingufu  bityo kugirango bazabashe kwitwara neza umwaka utaha ndetse asaba n’abatsinze kutirara ngo bumve ko ari ibikomerezwa ahubwo ko barushaho gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi kugirango bazagera no muyandi marushanwa ategurwa ku rwego rw’igihugu. Biteganyijwe ko aya marushanwa azajya aba buri mu mpera z’umwaka.

REBA AMAFOTO:

Akanama nyemurampaka

Umwana wahize abandi mu kubyina imbyino za Kinyarwanda

 

Iras Jalas yari umwe mu bagize akanama nyemurampaka

Abaterankunga b’igitaramo

Producer Trackslayer umwe mu bagize akanama nyemurampaka

 

Ababashije gukomeza mu irushanwa.

 

Gollizo nawe yari ahari.

97,150 total views, 250 views today

About Emmy ivomero Tuyishimire

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful