Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umwicanyi yinjiye muri restaurant yica abantu 12 akomeretsa abandi benshi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 07 Ugushyingo 2018,umwicanyi yinjiye muri restaurant n’akabari kitwa Borderline Bar and Grill iherereye ahitwa Thousand Oaks mu majyepfo ya California,USA,arasa urufaya rw’amasasu mu bantu bari bari gufata amafunguro n’agasembuye ahita abagera kuri 12.

Mu masaha ya saa tanu n’iminota 20 z’ijoro,nibwo uyu mugabo wari wamabaye imyenda y’umukara yinjiye muri aka kabari na Restaurant arasa abantu 30,bituma 12 muri bo bahasiga ubuzima.

Amagana y’abantu bari muri aka kabari na Restaurant bihishe munsi y’ameza abandi bamenagura amadirisha bashaka gusohoka ubwo uyu mwicanyi yarasaga urufaya rw’amasasu,birangira yishe abasivili 11 n’umupolisi umwe wari uje kumuhagarika.

Biravugwa ko aka kabari gacurangirwamo umuziki wa Country kari karimo abantu 100 biganjemo abatarengeje imyaka 21 biga muri kaminuza yitwa Pepperdine University na California Lutheran University.

Uyu mwicanyi yahise nawe yirasa nyuma yo kwica uyu mupolisi w’imyaka 29 witeguraga gusezera mu kazi umwaka utaha.



59,550 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful