Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umukecuru yafashe miliyari 1,6 y’ amadorali ayiraga imbwa ye mu rwego rwo guhana abana be

Umuherwekazi ufite abana 6 bamaze imyaka 5 ntawe umusura umutungo we ungana na miliyoni 1 635 z’ amadorali y’ Amerika yawuraze imbwa ye y’ imyaka 3 yitwa Jack Russell Rufus.

Barbara Smith, uyu mutungo yawurazwe n’ umugabo we ari 1.4B$ muri 2009. Umugabo we yapfuye mu kwezi kwa 10 azize kanseri.

Uyu mukecuru yari atunze imiturirwa 7 imodoka zirenga 40 n’ ubwato bunini byose yabihaye imbwa.

Robert Smith, imfura y’ uyu mukecuru yavuze ko ibyo nyina yakoze bidashyize mu gaciro, yongeraho ko nabo baziyambaza amategeko kuko ntabwakwemera ko iyi mitungo ipfushwa ubusa.

Uyu muhungu w’ uyu mukecuru yavuze ko nyina yari umuntu mubi, w’ indyarya kandi udashobotse avuga ko ibyo yakoze ari ikimenyetso cy’ ubugome bwe.

Yagize ati “Twahagaritse kumusura kubera ko yari yari Gica. Yashimishwaga no kubona abantu babayeho nabi akiriho none arabikomeje na nyuma yo gupfa”

Ikinyamakuru WDN cyatangaje iyi nkuru cyanditse ko atari ubwa mbere imbwa irazwe umutungo ariko ngo ni ubwa mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika itungo rirazwe umutungo w’ umurengera.

Inyamaswa yari ifite agahigo ko kuragwa umutungo mwishi ni ifi yitwa Max umugore wo muri Leta ya Florida yaraze miliyoni 61 z’ amadorali ya Amerika.

Indi yamaswa yamamaye kubera kuragwa agatubutse ni igitera cya Michael Jason cyarazwe miliyoni 2 z’ amadorali y’ Amerika

93,100 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful