Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umuganga yasambanyije ku ngufu umwana w’imyaka 4 wari urembye cyane

Umwana w’umukobwa w’imyaka 4 ukomoka mu Buhindi, yasambanyijwe n’umuganga warimo amwitaho afatanyije n’abandi bagabo 4,ubwo yari arembeye mu bitaro avurwa ibikomere yatewe n’inzoka yamurumye.

Uyu mwana wari urwariye mu bitaro by’ahitwa Lucknow,mu ntara ya Uttar Pradesh mu Buhindi,yafashwe ku ngufu n’uyu muganga ubwo yarimo avurwa.

Umuyobozi wa polisi muri aka gace yavuze ko uyu mwana w’umukobwa yabwiye nyirakuru ko muganga we n’abandi bagabo 4 bamufashe ku ngufu mu ijoro ryo kuwa Gatandatu taliki ya 03 Ugushyingo 2018.

Polisi yavuze ko bamaze guta muri yombi umugabo umwe,ndetse bari guhiga abandi bane kugira ngo batabwe muri yombi aho byabaye ngombwa ko hitabazwa amashusho ya CCTV kugira ngo bamenye impamvu uyu mwana w’umukobwa wari ukeneye kwitabwaho yasanzwe wenyine mu cyumba.

Uyu mwana w’umukobwa yari amaze iminsi 4 avurirwa muri ibi bitaro,nyuma yo kurumwa n’inzoka ikamutera ubumara.

Mu buhindi ibyaha byo gufata ku ngufu abana bikomeje kwiyongera aho Leta y’iki gihugu yashyizeho ibihano bikarishye byo gufunga imyaka 20 umuntu ufashe umukobwa uri hejuru y’imyaka 20 mu gihe usambanyije umwana uri munsi y’imyaka 12 agomba guhanishwa igihano cy’urupfu.

33,800 total views, 450 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful