Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Nyina wa Hamisa Mabetto ari mu byishimo bidasanzwe kubera icyemezo umukobwa we yafashe

Nyina wa Hamisa Mabetto ari mu byishimo byinshi nyuma yuko umukobwa we afashe icyemezo cyo guhagarika umubano afitanye na Diamond ngo yamuteraga umwaku akamubuza imigisha.

Mu minsi yashize nibwo Hamisa Mabetto yavuze ko kuva yatandukana n’umuhanzi Diamond aribwo imigisha yatangiye kumugarukaho ,mu byo yashingiyeho avuga ko yahise abona umugisha n’ igitaramo yahise atumirwamo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu bikorwa byo kwerekana imideli.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryaho yavuze ko gukundana na Diamond byamukuyeho umugisha yagereranyaga nkaho Diamond yamuteye umwaku ndetse avuga ko kuri ubu ameze neza ndetse bimwe mu byo yari yarabuze mu gihe yari kumwe nawe yatangiye kubibona.

Kuri uyu wa Mbere ubwo ikinyamakuru Ghafla cyaganiraga na Nyina Shufaa Lutiginga yavuze ko ari mu byishimo bidasanzwe kuva umukobwa we yafata icyemezo cyo gutandukana n’uriya muhanzi Diamond kuberako byamwongereye amahirwe menshi mu buzima bwe.

Yagize ati” Urakoze man kuri buri kimwe kubera ko umukobwa wanjye yavuye mu ntekerezo z’inkundo , ubu yatanguye kujyendera ku byifuzo byanjye nahoraga mubwira ko aribyo byazatuma atsinda ndetse bikamugira uwo ariwe igihe cyose”

Nyuma yuko atangaje ibi ejo bundi ubwo Hamisa yavaga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yagurishije imodoka yari yarahawe na Diamond agura iye nshya yo mu bwoko bwa Toyota aho yavugaga ko ashaka kwibeshaho ku giti cye atagikeneye imivumo iri muri buri kimwe yahawe n’uyu mugabo w’umunyamuziki babyaranye umwana umwe w’umukobwa.

43,750 total views, 500 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful