Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Nyabugogo: Umukozi wo mu rugo yabyaye umwana amuta mu musarane Imana ikinga ukuboko

Umukozi wo mu rugo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ugushyingo 2018, yabyaye uruhinja aruta mu musarane inzego z’ umutekano n’ ubuyobozi zirutabara rugihumeka.

Saa moya za mu gitondo nibwo umuturage wo mu kagari ka Nyabugogo, mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge yamenyesheje inzego z’ umutekano ko umukozi wo mu rugo rwe yataye uruhinja mu musarane. Izo nzego zihutiye gutabara urwo ruhinja zisanga rukiri ruzima nk’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Muhima Mukandori Grace yabitangarije UMURYANGO.

Yagize ati “Ayo makuru nanjye nayamenye, bahise batabara bamukuramo ari muzima bamujyanye ku bitaro bya Muhima”

Magingo aya uwo mwana na nyina bari ku bitaro bya Muhima. Mukandori yavuze ko uyu mubyeyi namara gukira neza aribwo inzego z’ ubutabera zizamukurikirana.

Abaturage batuye aho ibi byabereye bagaye bagaye Niyonsaba Odette wabyaye umwana akamuta.

Umwe yagize ati “Uyu mukobwa ni injiji ubwo se yumvaga ko nta muntu n’ umwe uziko atwite, ku buryo abyara agata umwana? Ubwo se ari ukurera umwana no gufungwa ni iki kigayitse ”

47,050 total views, 550 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful