Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Hotel Karisimbi yashyizwe ku isoko kubera amadeni [REBA HANO]>>>>

 Hotel Karisimbi iherere mu Mujyi rwagati ahazwi nko mu Kiyovu, yashyizwe ku isoko kubera imyenda irenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ibereyemo abantu batandukanye.

Iyi hotel iherereye mu Mudugudu wa Ishema, Akagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Itangazo rihamagarira abashoramari kuyigura rivuga ko izagurishwa ku wa 13 Ugushyingo 2018 saa tanu z’igitondo.

Ushinzwe ibikorwa byo kugurisha iyo hotel, Me Mukwende M. Olivier, yatangarije Itangaza makuru ko igurishwa ryayo rishingiye ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge.

Urukiko rwategetse ko iyi hoteli igurishwa kugira ngo hishyurwe umyenda ifite.

Ati “Uteranyije imyenda yose ifite bigeze hafi miliyari 2 Frw.”

Abo ibereyemo umwenda barimo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB), Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) n’Akarere ka Nyarugenge.

Me Mukwende avuga ko ideni ryari rimaze igihe kirekire kirenga imyaka ine itabasha kuryishyura, kugeza ubwo bigeze mu rukiko rugategeka ko igurishwa rikishyurwa.

Anemeza ko na ba nyiri hotel bamenyeshejwe igurishwa ryayo hashyirwa mu bikorwa umwanzuro w’urukiko.

Hotel Karisimbi iri mu ziciriritse zigeze kuvugwa mu itangazamakuru mu 2015 ko zifite impungenge zo gutezwa cyamunara kubera kutabona inyungu ngo yishyure inguzanyo za banki.

Karisimbi Hotel ni hoteli y’inyenyeri eshatu, yatangiye mu 2001. Ifite ibyumba 20.

Karisimbi Hoteli igiye kugurishwa kubera imyenda
Surce: Igihe.com
Posted by: Chaba Ally Promo @RwandaPaparazzi.rw

25,650 total views, 450 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful