Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Gitifu ushinjwa gukubita abaturage 11, dosiye ye yageze mu bushinjacyaha

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Rwantonde mu murenge wa Gatore yatawe muri yombi nyuma y’ amakuru yavugaga ko yafungiye abaturage 11 mu kagari akanabakubitiramo.

Dusingizimana Emmanuel n’ abadaso batawe muri yombi ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize nk’ uko amakuru agera ku Umuryango abyemeza.

Urwego rw’ Iperereza mu karere ka Kirehe rwatangarije Umuryango dukesha iyi nkuru ko kuri uyu wa Kane dosiye ya Dusingizimana yashyikirijwe ubushinjacyha. Afungiye kuri sitasiyo ya Kirehe akurikiranyweho ibyaha biri, icyo gukubita no gukomeretsa n’ icyaha cyo gufunga binyuranyije n’ amategeko

Umwe mu baturage 11 bavuga ko yakubiswe n’ uyu muyobozi afatanyije n’ abadaso babiri byamuviriyemo kujya mu bitaro. Dusingizimana ubwo aheruka kuganira n’ itangazamakuru yavuze ko atigeze akubita aba baturage.

23,350 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful