Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

BUGESERA : UMUYOBOZI W’UMUDUGUDU YAKUBISWE ANAKEBWA URURIMI ASHINJWA GUSAMBANYA UMUGORE: REBA HANO>>>>

Umuturage witwa Migambi Emmanuel  wo mu murenge wa Kamabuye, akagali ka Tunda , usanzwe ari umukuru w’umudugudu wa Mububa ya 2, arwaye bikomeye nyuma yo gukubitwa akanakebwa  ururimi,  bitewe no  gukekwaho gusambanya umugore wa mugenzi we witwa Maniraguha Vianney.Ubwo celebzmagazine yasuraga Migambi aho arwariye mu bitaro by’akarere ka  Bugesera , twamusanze mu byumba bigenewe indembe ( urgence) , atabasha kuvuga anabyimbye mu musaya w’iburyo n’igice cyacitse ku rurimi rwe  arakitwereka . Ubwo twageragezaga kumuvugisha , yakoresheje inyandiko , atubwira  ko yaba yagambaniwe.

Atubwira ko yari bafitanye amakimbirane na Maniraguha Vianney akeka ko amusambanyiriza umugore witwa Mushimiyimana Margueritte . Atubwira ko yaba yaragambaniwe  n’umugore n’umugabo  kuko ngokuwa 26 Ugushyingo ahasaga saa moya z’ijoro,  yari avuye gusura umuvandimwe we umugore akamuhamagara  bakamuhohotera “ Nari ngiye gusura murumuna wanjye ( mu murenge wa Ngeruka) , umugore arampamagara ngo ngende anyereke aho aba, nkihagera umugabo azana n’abantu 6 bafite amahiri n’ibyuma batangira ubwo”

Umukobwa ufitanye isano na Migambi Emmanuel,  twasanze ku bitaro yatubwiye ko  yigeze kugirana ikibazo ( Migambi) na Vianney  cyo gukeka ko yaba amuca inyuma n’umugore we, ubwo yasangaga Margueritte na Emmanuel iwe bari guhimba indirimbo za Korali baririmbamo yo mu Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi i Tunda , yabikeka umugore akahukana . “Yaketse ko babikoze kandi ari uko baririmbana… umugore aritahira ni itorero ryagiye kumucyura”

Undi muturanyi w’iyi miryango yatubwiye ko uyu mukuru w’umudugudu , yari asanzwe abanye neza n’abantu bose ku buryo bitoroshye kwemeza ko yasambanaga na Margueritte, ariko nanone ko atamugira umwere.  “Sinamushinja kuko yabanaga n’abantu bose kandi n’abagore bari mubo yayoboraga ariko sinamugira umwere kuko amaze hafi umwaka atabana n’umugore we w’isezerano”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka Rwasa Patrick  yatangarije itangariza makuru  ati “Koko byabayeho umuyobozi w’umudugudu wo mu murenge wa Kamabuye , wakorewe urugomo ariko bivugwa ko na we yaba yararutewe no gusambanya umugore w’undi mugabo”   yatangaje ko nta makuru arenze yatanga ibindi byabazwa RIB yakurikiranye iki kibazo. Yemeza ko ariko ari uwaciwe ururimi n’ababikoze, bose ni abo mu murenge wa  Kamabuye , ikibazo ari  uko byabereye mu murenge ayobora  gusa.

Amakuru yageze kuri mu bitangaza makuru yemeza ko Maniraguha Vianney  n’umugore we , batawe muri yombi , nyuma bakaza kurekuwa , ngo uwahohotewe ari we uzatanga ikirego nakira. Celebzmagazine yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa RIB mu karere ka Bugesera ariko ntibiradukundira.

Biteganijwe ko kuwa 28 Ugushyingo arimurirwa mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, aho azajya twitabwaho birenzeho  ariko ngo biragoye ko ururimi rwazafatanywa  kuko ngo atahise ajyanwa mu bitaro byihuse nk’uko ngo umwe mu baganga babibabwiye.

111,950 total views, 250 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful