Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umuhanzikazi Gihozo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Remedy’ igaragaramo imbyino zidasanzwe

Umuhanzikazi Gihozo Pacifique yashyize hanze amashusho y’indirimbo Remedy igaragaramo imbyino zidasanzwe zimwe benshi bazi nk’ingwatira.

Gihozo Pacifique kuri ubu uri uri gufashwa na KIKAC MUSIC kampanyi ikuriwe na Dr Kintu usanzwe uhagarariye inyungu za Bebe Cool  mu Rwanda ,yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya 2 yise Remedy aho aya mashusho yaje akurikira iyo yashyize hanze  mu gihe cyashize yise kwizima yakunzwe na benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu .

 

Mu kiganiro n’uhagarariye KIKAC Music kuri ubu yihaye intego yo gufasha abahanzi nyarwanda yavu ze ko kuri ubu irimo gufasha uyu mukobwa yavuze ko icyo ishyize imbere ari ukureba impano z’abahanzi bakizamuka ndetse nabo bakabakorera iyo bwabaga kugirango bamenyekanishe impano zabo bityo umuziki w’u Rwanda nawo utere imbere no hakurya y’umupaka w’ u Rwanda.

Basoje bavuga ko ibikorwa bigikomeje kuk uyu mukobwa afite izindi ndirimbo zitandukanye kuri ubu ari gukorerwa muri Studio zikomeye ndetse ko bamubonamo impano.

 

Iyi ndirimbo Remedy igaragaramo bimwe mu byamamare nyarwanda ije nyuma yuko uyu mukobwa yagaragaje ko afite ubushake bwo gukora gusa akabura umutera ingabo mu bitugu gusa kuri ubu KIKAC Music ahamya ko yabaye igisubizo ku muziki we nyuma yuko bamukoreye indirimbo ya 2 yakozwe mu buryo bw’amajwi na IYZO mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Fayzo Pro.

Twakwibutsa ko Gihozo Pacifique, yasinyanye  amasezerano y’imyaka 10 na KIKAC MUSIC bakorana. icyakora muri iyi myaka buri myaka itatu bakazajya basubiramo amasezerano bakareba niba bakomezanya cyangwa ntabyo bahindura mu masezerano.

 

REBA AMASHUSHO:

94,550 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful