Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umuhanzi Fizzo Mason yashyize hanze amashusho y’indirimbo yafatanyije na Jay C na Aime Bluestone [REBA HANO]

Umuhanzi nyarwanda Niyikiza Fidele uzwi nka Fizzo Mason ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Hip Hop aho kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo yahuriyemo n’umuraperi Jay C ndetse na Aime Bluestone utarigeze agaragara mu mashusho.

Fizzo Mason umaze gukora indirimbo 12 z’amajwi ndetse na video 4 ahamya ko magingo aya umuziki haraho umaze kugera bitewe n’igihe yatangiriye mu mwaka wa 2013 mu gihe wasangaga umuhanzi hari byinshi bimugora kuri ubu akaba amaze kwisobanukirwa ndetse no kumenya icyo gukora.

 

Fizzo akomeza avuga ko ubwo yatangiraga uwo muziki yaciwe integer na benshi aho bamubwiraga ko naho azagera gusa kubw’ubuntu bw’Imana ahamya ko haraho umuziki umaze kumugeza ndetse umaze kumufungurira inzira nyinshi ndetse akaba yishimira ko iwabo ku ivuko mu Karere ka Musanze bakunda ibihangano bye bityo ngo bikamufasha gukomeza gukora cyane.

 

Ngo nubwo yahuye n’imbogamizi nyinshi mu rugendo rwe rwa muzika gusa ngo yagerageje kubanza kumenya icyo akeneye kugirango azamenye nicyo ashaka

Yagize ati” Nabanje kumenya icyo nyeneye kugirango nzabone icyo nshaka kuko abaca ntege bo nibabura mu buri kimwe”

 

Amashusho yashyize yise Fitina ikubiyemo ubutumwa buburira abantu kwirinda ishyari aho yanaboneyeho gushimira umuraperi Jay C wamufashije bagakorana indirimbo ndetse anenga Aime Bluestone wanze kuza ngo bafate amashusho y’indirimbo bafatanyije aho yahise ahitamo kuyafata na Jay C kugirango umushinga uve mu nzira.

Twamubajije impamvu yatumye Aime Bluestone ataza muri video ye adusubiza ko yamubwiye ko adahari bityo ngo bituma akorana n’uwari aho gusa ngo aramushimira kubwo kuba yaramuririmbiye mu nyikirizo y’indirimbo ye.

Fizzo Mason yasoje ashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda gukomeza gushyigikira abahanzi bakizamuka ndetse aboneraho gusaba abakunzi be gukomeza kubatera ingabo mu bitugu kugirangp umuziki nyarwanda nawo utere imbere birenzeho ndetse ashimira buri umwe wamufashije ndetse ukimufasha kugirango umuziki we utere imbere.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO FITINA YAKORANYE NA JAY C ,AIME BLUESTONE:

28,000 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful