Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umugabo yitwikiye mu rusengero nyuma yo gutsindwa mu rusimbi

Umugabo w’imyaka 52 ukomoka muri Thailand, yakoze amahano ubwo yajyaga gukina urusimbi agatsindwa bigatuma afata umwanzuro wo kwiyahurira mu rusengero rw’aba Budiste akoresheje umurundo w’aatike y’urusimbi yapfuye.

Nkuko byagaragajwe na camera za CCTV,uyu mugabo yinjiye muri uru rusengero yisukaho amatike yari yaguze mu rusimbi ntabashe kumuha intsinzi,aritwika arashya arakongoka.

Ubwo aba monk baba muri uru rusengero rwabo bumvaga imyotsi bahise basohoka biruka bahamagara polisi ibona uyu mugabo ari kugurumana,ntibabasha kumutabara.

Aba bapolisi babashije kubona amwe mu matike y’urusimbi uyu mugabo yari yaguze ndetse baza kumubonano urupapuro rw’ideni yari afitiye banki bituma bemeza ko yiyahuye kubera ko yagiye mu rusimbi kugira ngo yishyure iri deni bikarangira bitamukundiye.

Aba ba Monk bo muri uru rusengero rwo mu gace ka Pattaya,bavuze ko ruba rurinzwe cyane ku buryo nta muntu winjira nijoro,ariko batunguwe no kubona uyu mugabo yitwikira mu rusengero.


Umugabo yitwikiye mu rusengero nyuma yo guhomba amafaranga mu rusimbi

44,450 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful