Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Masudi Djuma yavuze ku byerekeye kwerekeza mu ikipe ya Yanga Africans

Umutoza Masudi Irambona Djuma uherutse gusesa amasezerano n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, yahakanye amakuru yavugwaga ko yemeye gutandukana n’iyi kipe kugira ngo yerekeze muri mukeba wayo Yanga Africans.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania bivuga ko Masudi yasezeye muri Simba SC kugira ngo yerekeze muri mukeba wayo Yanga Africans,ariko yabihakanye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Yagize ati “Sinshaka kugira ibindi mbabwira. Ndabizi mwe mufite ibyo mutekereza ariko ntacyo ndibutangaze. Ndacyari mu mujyi wa Dar es salaam. Yanga muvuga ifite umutoza wayo n’umwungirije. Murabyumva namwe, singiye kujyayo rwose uyu munsi”.

Masudi wagize amateka meza mu ikipe ya Rayon Sports,aravugwa muri amwe mu makipe yomu Rwanda by’umwihariko AS Kigali idafite umutoza kugeza ubu,nyuma yo gutandukana na Nshimiyimana Eric.

35,900 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful