Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ingo z’ibyamamare zasenyutse zitamaze igihe mu myaka 5 ishize

Njyewe kanaka nemeye ko wowe runaka umbera umugabo/gore nta gahato, ndahiye ko nzagukunda iteka ryose, mu byiza no mu bibi, mu byishimo no mu makuba, kugeza dutandukanyijwe n’urupfu…

Aya ni amwe mu magambo akubiye mu ndahiro akubiye mu isezererano hagati y’abashakanye, iyo bari kubihamiriza inshuti n’imiryango haba imbere y’Imana cyangwa mu mategeko.

Hari n’abakundana bagahitamo kubana batagombye gusezerana imbere y’amaso y’abantu, ariko isezerano bahana hagati yabo ntiribusanye n’iryavuzwe hejuru.

N’ubwo abakundanye bahana isezerano bashimingira ko ntawe uzahemukira undi, ko bazihanganirana, umugani w’ikinyarwanda ubisobanura neza ko ‘Nta zibana zidakomanya amahembe.’ Hari agirana ibibazo bakabicoca bikarangira hari n’abandi binanirana bagahitamo gutandukana buri umwe agakomeza ubuzima bushya.

N’ubwo amakimbirane no gusenyuka kw’ingo bitagendera ku cyiciro umuntu arimo, byagiye bivugwa ko cyane mu byamamare bitandukanye byo mu Rwanda, ari nabo tugiye kurebera hamwe.

1.Aline Gahongayire na Gahima Gaby

Gahongayire na Gahima Gabriel barushinze ku itariki ya 20 Ukuboza 2013, bakoze ubukwe bw’igitangaza, bemeranya kuzabana iteka ryose. Nyuma y’igihe gito babanye batangiye kugirana ibibazo ndetse muri 2015 Umugabo atangaza ko batandukanye, ariko umugore avuga ko byamucitse.

Gahima na Gahonganyire nta n’umwe urongera gushaka uwo babana

Muri 2016 Gahongayire yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yatandukanye n’umugabo we ku bwo kutumvikana. Kuwa 28 Ugushyingo 2018, Urukiko rwa Kacyiru rwafashe umwanzuro wo kubatandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Babyaranye umwana umwe ariko yahise yitaba Imana.

2. Uncle Austin na Mbabazi Liliane na Umwiza Joanah

Uncle Austin ni umwe mu banyamakuru bakomeye akaba abikomatanya no kuririmba. Yashatse abagore inshuro 2 bose batandukana.

Muri 2006 yakoze ubukwe na Mbabazi Liliane banabyaranye umwana umwe w’umuhungu. Ntibaje gutindana kuko uyu mugabo yavugaga ko yarongoye ku gahato ndetse ngo yari ataruzuza imyaka yo gukora ubukwe. Muri 2010 yatangiye kwiruka kuri gatanya, aza kuyibona muri 2015.

Uncle Austin na Liliane Mbabazi bakoze ubukwe muri 2006

Muri 2015 yari afite undi mukunzi ndetse banaga, dore ko ngo yari gushaka uko basezerana. Muri Gashyantare 2018 nibwo byatangiye kuvugwa ko Uncle Austin atakibana na Mwiza Joannah babyaranye umwana w’umukobwa. Nta byinshi yigeze ashaka kuvuga ku itandukana rya na Joannah ngo bizaba biri mu gitabo ateganya gushyira hanze.

Uncle Austin na Joannah wari umugore we wa kabiri 

3. Meddy Saleh na Shaddyboo

Meddy Saleh ni umwe mu bakoze amashusho y’indirimbo nyinshi z’abahanzi bo mu Rwanda no mu Karere. Shaddyboo nawe amaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko bivugwa ko yaba aryamana n’umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz. Yatandukanye na Meddy Saleh muri 2016 bamaze kubyarana babiri b’abakobwa.

Shaddyboo aherutse kuvuga ko adateganya gusubirana n’umugabo we ngo kereka Imana ibishatse.

Shaddyboo na Meddy Saleh bahuzwa n’abana babyaranye 

4.Anita Pendo na Ndanda

Anita Pendo ni umunyamakurukazi, akabifatanya no kuba umushyushyarugamba mu bitaramo bitandukanye. Ndanda Alphonse we ni umukinnyi mu Ikipe ya As Kigali FC.  Bamenyekanye ko babana muri 2017 ndetse muri Kanama babyara imfura y’umuhungu. Kuwa 05 Ukwakira 2018 babyaye undi muhungu.

Byagiye bivugwa ko baba baratandukanye ariko barabihaka, gusa kuri uyu 15 Ukwakira 2018 Ndanda yahishuye ko batakibana ubu ikibahuza ari abana babyaranye.

Ndanda na Anita bafitanye umwana w’ibyumweru bibiri ariko ntibakibana 

5.Ama G The Black na Rosine

Umuraperi Ama G The Black yatangiye kubana na Rosine muri 2015 ariko ntabwo bari barasezeranye. Baje kubyarana umwana umwe w’umuhungu, ariko nyuma y’imyaka ibiri bahise batandukana. Ntabwo uyu musore yatinze kwishumbusha kuko yahise acyura Uwase Liliane baje gukora ubukwe mu Ukuboza 2017.

Ama G The Black na Rosine urukundo rwabo rwabaye amateka 

6.Jay Polly na Nirere Afsa (Fify)

Jay Polly ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu myaka itanu ishize. Muri 2013 yabanye n’umukobwa wari uzwi nka Fify ndetse banabyarana umwana w’umuhungu. Nyuma y’imyaka ibiri baje gutandukana Jay Polly yishumbusha Sharifa wari uzwi mu mashusho y’indirimbo ya Urban Boys yitwa ‘Ancilla’.

Jay Polly na Sharifa nabo babyaye umwana umwe, gusa muri Kanama 2018 baje gushyamirana bararwana, umugore akuka amenyo, bituma uyu mugabo akatirwa igifungo cy’amezi atanu, ntarakirangiza.

Jay Polly yatandukanye na Fify babamze kubyarana umwana umwe 

7. Dj Pius na Ange Umulisa

Aba bombi bakundanye bahuriye mu kabari aho Dj Pius yakoraga akazi ko kuvanga imiziki naho Ange akaba yari umusangiza w’amagambo  ‘MC’.

Muri 2014 bakoze ubukwe kuri ubu bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo byatangiye kuvugwa ko umugore yaba yarahukanye.. DJ Pius yirinze kugira byinshi abitangazaho avuga ko n’iyi byaba byarabaye atari we wa mbere byaba bibayeho.

Urugo rwa D Pisu na Ange Umulisa ntirurasenyuka burundu kuko bagifatwa nk’abashakanye imbere y’amategeko.

Pius na Ange ibintu bikoryoshye

Src’:Eachamps

167,650 total views, 550 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful