Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Imyambarire n’imiririmbire ya Angel Lace bikomeje gutungura benshi [UMVA INDIMBO YE NSHYA]

Umuhanzikazi Angel Lace yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Mutima’.

Umuhanzikazi Angel Lace ukizamuka muri Muzika yashyize hanze amajwi y’indirimbo ye nshya yise Mutima aho ateganya no gushyira hanze zimwe mu ndirimbo kuri ubu ziri gukorwa n’bamwe mu ba tunganya muziki bakomeye mu Rwanda.

 

Umuhanzikazi Uwase Peace uzwi nka Angel Lace mu muri muzika nyarwanda yashyize hanze amajwi y’indirimbo yaritegerejwe na benshi yise Mutima aho kubiyemo ubutumwa bukangurira urubyiruko gukundana bivuye kumutima.

 

Indirimbo imaze iminsi micye igeze hanze ikomeje gukundwa n’abantu benshi aho kuri ubu imaze kurebwa n’abantu basaga ihihumbi ku rubuga rwa Youtube mu gihe kingana n’iminsi ibarirwa mu ntoki.

 

Mu kiganiro Angel Lace yagiranye na Rwandapaparazzi yavuze ko aje kwereka abanyarwanda ko ashoboye kandi azi akimuzanye ndetse atarajwe inshinga no kuririmba ibidatanga ubutuma ahubwo aje guha abanyarwanda ubutumwa bwerekeye urukundo ari naho yahereye abakorera indirimbo yise Mutima ikubiyemo amabanga y’urukundo.

 

Yavuze ko ari mushya gusa ko ashaka gukora itandukaniro n’abandi bahanzi bose kuko afite uburyo bwe azajya akora umuziki we.

Yagize ati” Nje kwigisha urubyiruko icyo gukunda aricyo ndetse nzabaca ku ingeso yo gutera gapapu cyangwa gutanga passé aho nzabereka uburyo urukundo rwiza ruboneka.

 

Yasoje asaba abantu gukomeza kumushyigikira mu bikorwa bye bya Muzika ndetse no kumugira inama aho bishoboka ndetse asaba itangazamakuru ryo mu Rwanda gukomeza kumuha umwanya akiyerekana ndetse aboneraho no gushimira bamwe mu bantu barimo kumufasha mu bikorwa bye harimo itangazamakuru ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro. ndetse abasaba gukomeza kumukurikirana ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram aho yitwa @angel_lace_official.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YE NSHYA:

54,700 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful