Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Icyo Rwatubaye Abdul yifuza kuri Perezida Paul Kagame basangiye itariki y’amavuko [REBA HANO]>>>>

Buri tariki ya 23 Ukwakira myugariro w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdul yizihiza isabukuru y’amavuko, itariki isangiye na Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, asaba gukomeza gushyikira siporo.

Rwatubyaye Abdul yabonye izuba tariki ya 23 Ukwakira 1996 ubu ari izihiza isabukuru y’imyaka 22 amaze ku Isi. Yavukiye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarungenge mu murenge wa Gitega akaba ari umuhungu wa  Moment Ally na  Uwimana Amina Queen. Abdul ni umuhererezi mu muryango w’abana 3 abahungu 2 n’umukobwa umwe.

Muri bimwe byaranze ubuzima bwe nk’uko yabitangarije Itangaza makuru, ahora ashengurwa no kuba atarigeze amenya se ndetse akaza no kubura nyina umubyara ku myaka itatu gusa y’amavuko.

Yagize ati” Nakuze ntamubona ntazi aho ari n’uburyo abayeho, gusa naje kumva ko yitabye Imana, ubwo nari mfite imyaka 3 ni na bwo mama yitabye Imana nakuze mbana murumuna wa mama kugeza n’uyu munsi  turacyarikumwe nta kibazo na kimwe ningeze ngira.”

Ikintu cy’ingenzi afite kiruta ibindi ni bishushanyo by’amarira biri ku maso ye ‘Tatoo’ kuko avuga ko ari amarira y’agahinda yatewe no kubura ababyeyi be.

Uretse ibi bishushanyo by’amarira agaragaza ibishushanyo byinshi ku mubiri we gusa ngo byose ntibifite ubusobanuro ahubwo n’uko abikunda. Ibishushanyo afite yabishyiriyeho mu gihugu cya Turikiya ndetse na Misiri bihagaze amadorali y’amerika ibihumbi 2.

Kuba avuka ku itariki imwe na Nyakubahwa perezida wa Repebulika avuga ko ari imigisha kuri we. Agize amahirwe yo guhura nawe nta kintu cyihariye yamusaba uretse kumusaba kugumya gushyigikira siporo.

Yagize ati”Kuba mvuka ku itariki imwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ni imigisha kuri njye, iyo urebye kuva muri 2003 yatorerwa kutuyobora kugeza uyu munsi twateye imbere cyane n’amahanga arabitangarira.  Akunda siporo ndamutse mpuye nawe namusaba gukomeza kutuba hafi kuko hari ibintu byinshi twifuza kugeraho muri siporo ibindi bihugu byadutanze.”

Ubu ari mu rukundo n’umukobwa witwa Chelina ubu bamaranye amezi 9 bakundana ariko ntibaratekereza kubana.

Nta kipe n’imwe afana mu Rwanda uretse gukunda iyo akinira bitewe n’uko ari akazi ke ka buri munsi kamutunze

Umukino wamushimishije bu buzima bwe n’umukino yatsinze ibitego 3 wenyine atsinda ikipe ya Mbabane Swallows hari muri Champions League icyo gihe yakiniraga ikipe ya APR FC.

Umukino wamubabaje n’umukino yakiniraga ikipe y’igihugu y’abatarengeje  imyaka 17 muri 2012 ubwo baje gutsindwa na Botswana hari mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Yanditwe na: Chaba Ally Promo kuri RwandaPaparazzi.rw

97,600 total views, 100 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful