Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umuraperi Tigrade arahamya ko umujyi wa Musanze wihishemo impano zigiye kwiyerekana mu gihe cya vuba [ INKURU IRAMBUYE ]

Umuraperi nyarwanda Tigrade kuri ubu ufatwa nk’umwe mubahanzi bakomeye mu Karere ka Musanze arahamya ko aka gace kihishemo impano zigiye gutungurana mu gihe cya vuba kubera indirimbo zabo.

 

Umuhanzinyarwanda wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Rwanda yafatanyije n’umuhanzi Gisa ndetse na Sinzasubira inyuma  yafatanyije n’umuhanzi Logan kuri ubu yagarukanye indirimbo yise Icyonshaka yafatanyije n’umuhanzi ufite ijwi ridasanzwe uzwi nka Pacifica ahamya ko mu minsi ya vuba bamwe mu bahanzi batuye mu karere ka Musanze bagiye kwiyerekana kubera impano nyuma yuko bamwe muribo bitinyaga gusa magingo aya bakaba barisobanukiwe.

 

Mu kiganiro na Rwandapaparazzi ubwo yatugezaho indirimbo ye nshya yise Icyonshaka yatubwiye ko amaze gutungurwa n’abaraperi batandukanye bari kwigararaza muri kano karere aho ahamya neza adashidikanya ko mu minsi iri imbere bamwe muri abo bahanzi baraba bahagaze neza muruhando rwa muzika n’amaguru yabo yombi kubera ibikorwa byabo.

 

Yakomeje avugako Akarere ka Musanze kari mu turere tumaze kwiteza imbere muri byinshi birimo iterambere ,ikoranabuhanga ndetse akaba ari n’agace gaharawe cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo ibi byatumye nabo bashyira integer nyinshi mu bikorwa bya muzika kugirango bazamure umuziki wabo.

 

Yasoje asaba by’umwihariko abahanzi bakomoka hano gushyigikira bagenzi babo kuko bashoboye ndetse asaba itangazamakuru gukora iyo bwabaga kugirango bashyigikire impano nshya zikizamuka ndetse aboneraho no gusaba ubuyobozi bwa Musanze guteza imbere umuziki babatumira mu bikora bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro mu rwego rwo kwerekana icyo bashoboye ,ndetse asoza asaba abantu bose batuye Musanze gukomeza gusakaza indirimbo zabo ndetse no kubafasha aho bikwiye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YE YISE ‘ICYONSHAKA’:

111,250 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful