Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umugore n’umugabo bafashwe bari gusambanira iruhande rwa Resitora-AMAFOTO

Umugabo n’mugore bafashwe amashusho bari guterera akabariro ka karubanda hafi ya restaurant ikomeye mu mujyi wa London mu Bwongereza yitwa Bloomberg Arcade,abakiliya bayo bari gufata amafunguro ya nimugoroba.

Nkuko byatangajwe n’umuntu wafashe aya mashusho akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga,uyu mugabo n’umugore bari mu kigero cy’imyaka 40 bananiwe kwihangana mu masaha ya nimugoroba bahita bajya gusambanira ku gikuta cyo kuri iyi restaurant.

Uyu mugabo n’umugore batangiye basomana cyane birangira basambanye gusa abashinzwe umutekano kuri iyi restaurant ntibigeze bababuza gukora iki gikorwa.
Uyu muntu wafashe aya mashusho yavuze ko aba bombi bakoze ubu busambanyi mu ijoro ryo ku wa Kane w’iki cyumweru,saa tanu z’ijoro.

Yagize ati “Bananiwe kwihangana,bashakaga gukora imibonano mpuzabitsina.bari mu kigero cy’imyaka 40, niyo mpamvu batari bakwiriye gukora igikorwa giteye isoni ku karubanda.Abashinzwe umutekano banze kubahagarika.”

Nyuma y’uko aya mashusho yamamaye hirya no hino,abayobozi b’iyi restaurant ikomeye mu mujyi wa London ya Bloomberg Arcade batangaje ko aribwo bwa mbere babona abantu bakorera imibonano mpuzabitsina kuri restaurant yabo gusa bitazongera kubaho.


149,950 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful