Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umugabo yafashwe ari gucukura imva yo guhambamo se ari muzima

Umugabo witwa Mukonga Lijodi wo mu gace ka Shinyaru mu ntara ya Kakamega muri Kenya yaguwe gitumo ari gucukura imva yo guhambamo se ari muzima kubera bafitanye amakimbirane.

Uyu mugabo w’imyaka 45 yazabiranyiwje n’uburakari ubwo yumvaga ko umuryango we watemye ibiti byose yari yarateye mu isambu yabo,niko kwifuza guhamba se ari muzima.

Ubwo uyu mugabo yari arimbanyije uyu mugambi mubisha,yafashwe na bamwe mu bagize umuryango we niko guhamagara polisi kugira ngo ikurikirane uyu mugabo ndetse imufunge kugira ngo atazagira umuntu ahitana.

Uyu mugabo yabwiye polisi ko yarimo acukura imva hafi y’aho bahambye nyina,kugira ngo azayihambemo se ari muzima,amwihoreraho kubera ubu bugome yamukoreye.

Mukonga Lijonji aherutse kumenagura imodoka y’umwe mu bavandimwe be yari iparitse ku muhanda,kubera ko ngo yafashije se kumutsembera ishyamba yari yarateye.

Se w’uyu mugabo witwa Shisundi Lijonji nawe yemeje ko uyu muhungu we yamubwiye inshuro nyinshi ko azamwica kubera ibyo yamukoreye.

Yagize ati “Umuhungu wanjye yabwiye ko azanshamo ibice yarangiza akanshira mu mufuka.Nagize ngo arakina ariko reba yafashwe ari gucukura imva hafi y’aho bahambye umugore wanjye.Abaturanyi bansabye guhunga kuko yababwiye ko azampamba ndi muzima.icyo mpfa n’uyu muhungu wanjye ni uko hari isambu yifuzaga ko namuha,ndamuhakanira biramurakaza cyane.”

66,850 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful