Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Social Mula yatsimbaraye ku ndirimbo ye avuga ko atigeze ayishishura nkuko bamwe babivuga [REBA HANO]

Social Mula yavuze ko abantu bavuga ko yashishuye indirimbo ye ‘Ma Vie’ kuri ‘Smile For Me’ ya Simi ko babeshya kandi ko iriya ndirimbo ari umwimerere we.

 

 

Kuri uyu wa Kane nibwo umuhanzi Social Mula yashyize hanze indirimbo ye yise Ma Vie ikubiyemo amagambo y’urukundo atangira agira ati “Mbeshya niba ukuri kwawe kwanshengura umutima, disi ndirimbira n’ubwo ijwi ryawe ryaba ari Younger, gumana nanjye n’iyo waba ufite aho kujya…!” aho benshi bamwe bahise bavuga ko iyi ndirimbo yakoze ibyo bita kuyisobanura mu Kinyarwanda agendeye kuyitwa ‘Smile For Me’ y’umuhanzikazi Simi.

Mu kiganiro UMURYANGO dukesha iyi nkuru  ,Social Mula yavuze ko abantu bavuga ibyo abazi neza ari bamwe mu bantu bashaka kudindiza iterambere ry’umuziki nyarwanda kuko indirimbo z’urukundo aho ziva zikagera ko zifite amagambo ameze kimwe ati [“ Ijambo ndagukunda warishishura mu buhe buryo koko? Ko abahanzi bose barikoresha?”] yakomeje avuga ko ibyo yakoze Atari ugushishura kandi iriya ndirimbo ari umwimerere we bwite idafite aho ihuriye n’iyumuhanzikazi Simi .

Yakomeje avuga ko abantu igihe cyose bavuga ibyo bashaka gusa icyo bagomba kumenya nuko indirimbo ye nahantu na hamwe ihuriye niya Simi nkuko bikomeje guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga ,aboneraho kubwira abafana be ko ibyiza byo abafitiye ari byinshi ko mu gihe cya vuba agiye gushyira hanze Album ye y’indirimbo.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA SOCIAL MULA:

REBA INDIRIMBO BIVUGWA KO YASOBANUYE MU KINYARWANDA:

70,350 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful