Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

‘Na Yombi’ ni ubudasa u Rwanda ruhiga ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba- Inanc Ciftci

Umushoramari Inanc Ciftci umaze imyaka ikabakaba 8 akorera mu Rwanda asanga ‘Na Yombi’ yarahinduye byinshi mu mitangire ya serivise zitandukanye hano mu Rwanda .

Umushoramari Inanc Ciftci ufite inkomoko mu gihugu cya Turkey kuri ubu akaba abarizwa  mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 yakomoje kuri ‘Na Yombi’ uburyo bushya bwashyizweho  bushishikariza inzego zitandukanye gutanga serivisi zinoze ku babagana aho asanga ubu buryo bwarahinduye byinshi bitandukanye birimo service z’ubuvuzi zatangwaga kwa muganga ndetse n’ahandi kuri ubu bifatwa nk’inkingi ya mwamba mu kuzamura iterambere ndetse no kongera ubukungu mu gihugu.

 

Inanc Ciftci yatangaje ko u Rwanda rumaze kuba indashyikirwa mu mitangire ya service zitandukanye aho u Rwanda rumaze kwegereza abaturage amavuriro ndetse n’abajyanama b’ubuzima ,korohereza abashoramari gushora imari mu Rwanda ndetse no gukora ubucuruzi bwagutse , akarusho bakorohereza abantu bose bashaka kwinjira mu gihugu babakuriraho uruhushya rwo kwinjira ruzwi nka Visa.

Yakomoje no ku buryo imitangire ya service nziza bikurura abakiriya aho yavuze ko muriki gihe tugezemo umukiriya afatwa nk’umwami kubera ko mu gihe akugannye uba ugomba gukora iyo bwabaga ukamuha service inoze ku buryo ataha yishima bityo ubutaha akabba yakubera umuranga akuzanira undi mukiriya uzaguteza imbere akagura bimwe mu bicuruzwa byawe bitewe n’uburyo ubakira.

Yongeye ho ko ibi byose kugirango bibeho babikesha  kuba igihugu gifite ubuyobozi bwiza  ndetse n’umutekano usesuye bityo ngo bituma n’abashoramari bihutira gushora imari yabo mu gihe babona igihugu cyariyubatse vuba nk’u Rwanda kimaze kugera kuri byinshi kandi byiza.

Twakwibutsa ko Inanc Ciftci ari umushoramari ufite ibikorwa byinshi bitandukanye by’ubucuruzi mu mpande zitandukanye z’Isi tutibagiwe n’ibiherereye mu mujyi wa Ankara na Istanbul ho muri Turikiya ari naho akomoka .Aho yabonye izuba kuwa 22 Mata 1971 mu gihugu cya Turkey mu Mujyi wa Ankara.

Yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2011 aho ubusanzwe akora ibijyanye n’ubucuruzi ndetse akaba ariwe washinze Sosiyete ya Inanc Telecom Communication Service .Nyuma yuko asuye u Rwanda agasanga rwiyubatse kurusha ku kgero cyiza yiyemeje gushora imari mu bijyanye n’uburezi ndetse ndetse aba umwe mu bashoramari bashinze Kaminuza ya Kigali [Universty of Kigali ] ndetse nyuma yaje gutorerwa guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Istanul mu gihugu cya Turkey . Yasoje ashishikariza abandi bashoramari bo mu bindi bihugu gushora imari mu Rwanda kuko ntagihombo kirimo.

63,300 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful