Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Amateka y’umuhanzi Nyarwanda udasanzwe “Crezzo G Samuelo”

Samuelo HABIMANA wamenyekanye muri muzika nyarwanda ku izina rya CREZZO G SAMUELO ni mwene NZISABIRA Alphonse na NYIRABWIMANA Laurence, yavukiye mu burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka RUsizi mu murenge wa Mururu kuwa 20 Mutarama 1992. Ni uwa 10 mu bana 12 abahungu 9 n’abakobwa 3.

Crezo G Samuelo ni umwe mu bahanzi babahanga,ucisha make kandi ufite amateka muri muzika nyarwanda.

Mu mwaka wa 2004 ubwo uyu musore yari mu mashuri abanza nibwo  impano ye yatangiye kugaragara binyuze mu guhimba imivugo ndetse n’indirimbo zifashishwaga mu bikorwa bitandukanye by’ishuri aho yigaga kuri EP MUTONGO, mu myigire ye ntiyiyumvishaga ko azba umuhanzi ndetse ntanahe agaciro impano imurimo kuko yumvaga ko ari ibisanzwe ndetse anakunda kwiga cyane kuburyo yiyumvishaga ko bizabangamira imyigire ye….Mu ntangiriro z’umwaka wa 2007 ageze mu mashuri yisumbuye nibwo yatangiye kubonako impano yifitemo yayikoresha bitewe nuko abantu ndetse n’abayobozi batandukanye bamusabaga kuyikoresha mubikorwa bitandukanye haba ku ishuri mu minsi mikuru, mu nzego za leta n’iminsi mikuru ya leta ndetse yanifashishwaga mugukora imivugo n’indirimbo zo guhumuriza abantu mu gihe cyo kwibuka n’ahand.

Mu mwaka w’2008 yaje guhura n’abandi basore bakuranye nabo bari bifitemo impano bihuriza mu itsinda bari bise TB unity rigizwe na Simple A ,Crezzo G Samuelo,Clever D  na Makusudi.yakoranye n’iritsinda kugeza mu mwaka wa 2010 nyuma aza gufata umwanzuro wo gutangira gukora muzika ku gikti cye.

Amateka ye yatangiye kwiyandika muri 2010 ubwo we na mugenzi we Simple A bakoraga indirimbo yo kwamamaza umukandida wa FPR Paul KAGAME mu matora ya perezida wa Repubulika..igatoranywa mu ndirimbo 5 zagombaga gukoreshwa ku rwego rw’akarere icyo gihe. Gutoranywa mu bahanzi 5 byamuhaye imbaraga bituma arushaho gukomeza gukora umuziki awukunze kandi aharanira gukora umwimerere…muri 2013 amateka yaje kongera kwandikwa bitewe n’indirimbo yakoranye na SIMPLE A  bari bise NTIBINSHOBOKEYE ikamenyekana cyane  mu cyahoze kitwa KINYAGA ndetse ikanatuma izina Crezzo G rimenywa n’abantu benshi..muri uwo mwaka kandi yabashije no kwitabira amarushanwa yari yateguwe na WDA yo guhitamo abahanzi bajya kwiga muzika mu ishuri ry’umuziki ku NYUNDO  aza mu bahanzi icumi mubari bahagarariye akarere ka RUSIZI ku rwego rw’igihugu ndetse abasha no kwitwaraneza kuri Final gusa ntiyajya ,kwiga bitewe nuko muri uwo mwaka  wo gutangira kwiga muzika yagombaga gukora ikizamini cya leta gisoza amashuri  y’isumbuye, Mu mwaka wa 2014 asoza amashuri yisumbuye mu ishami ryo kwigisha IMIBARE  N’UBUMENYI (TEACHING SCIENCES AND MATHEMATICS—TSM) yakoze indi ndirimbo Akabando k’iminsi  ikozwe na Producer Michael muri Super Eagles ikundwa n’abatari bake mu babashije kugira amahirwe yo kuyumva.Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yabaye nkuhagarika muzika gato abanza gukora akazi ko kwigisha nk’uko yabyize gusa naho ntiyabitindamo cyane kuko nyuma y’umwaka umwe yahise areka akazi ajya gukomeza amasomo muri kaminua y’u Rwanda ishami ry’uburezi mucyahoze kitwa KIE aho yakomeje mu ishami ryo kwigisha amasomo ya Science (INTEGRATED SCIENCES AND EDUCATION).

Kugera I kigali muri 2015 ngo byamubereye indangiriro y’ubuzima bushya haba muri muzika ndetse no mubuzima busanzwe, Muri uwo mwaka  yatangiye gukorana n’inzu itunganya umuziki INGENZI RECORDS ya MIHIGO francois Chouchou  ikoramo producer Lagaff.

IBIHE BY’INGENZI N’ICYO UMUZIKI UMAZE KUMUGEZAHO

Mubyo crezzo g samuelo yishimira ku rugendo rwa muzika yatangiye harimo kuba muzika imaze kumuhuza n’abantu benshi atekereza ko batari kuba barahuye iyo ataba umuhanzi wa muzika kandi imuha imibereho mu buryo butandukanye

Yishimira cyane kuba mu mwaka wa 2010 na 2017 yarakoranye na RPF mu kwamamaza umukandida wa FPR inkotanyi Paul KAGAME

  • Kwitabira amarushanywa ya WDA yo gutoranya abahanzi ku rwego rw’igihugu bagombaga kwiga muzika
  • Kuba muri 2015 yaratorewe kuba umunyamabanga W’ihuriro ry’abahanzi nyarwanda bakora muzika igezweho ku rwego rw’igihugu
  • Gutoranywa nk’umwe mu bahanzi 30 mu gihugu bitabiriye amahugurwa ya RDB ajyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ubuhanzi yabereye KITABI kuva kuwa 20-25/03/2016
  • Gutorerwa kuba visi president wa komite Ngenzuzi muri RWANDA MUSIC FEDERATION kuwa 04/04/2016
  • Gutoranywa mubahanzi bitabiriye FESPAD N’umuganura 2016 (hamwe n’abahanzi batandukanye nka Diplomat,Nasson,Theo Bosebabireba,Mico The Best,Phionah nabandi.
  • Kwitabira igitaramo cy’umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire wabereye mu Rwanda 2017 hamwe n’abahanzi batandukanye nka (Phionah…Gahongayire, Mariya yohana, Jules Sentore, Nyamitali Patrimck, ndetse na Jaba Star)

Posted by Emmy ivomero Tuyishimire kuri Rwandapaparazzi.rw/

37,750 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful