Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Victor Rukotana yashyize hanze indirimbo iri kwifashishwa n’abasore basezeranya abakobwa ko babakunda

Umuhanzi Victor yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Promise ikubiyemo ubutuma buhumuriza umukobwa mu gihe acyeka ko yabenzwe n’umusore bakundana kandi amukunda bizira uburyarya .

Victor Rukotana ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda benshi kubera ijwi rye ndetse n’indirimbo ze ziganisha ku rukundo , aho mu minsi micye ishize yashyize hanze indirimbo yise Promise.

 

Umuhanzi udahwema kuvuga ko ashimira umuhanzi ndetse akaba n’umujyanama we mukuru Uncle  Austin wamugiriye ikizere akemera kumushyigikira nyuma yuko yumvishe ubuhanga ndetse n’impano ye ubwo yashyiraga hanze zimwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Sweet Love  ndetse na Mama Cita zigakundwa n’imbaga y’abanyarwanda kuri uyu munsi yagarukanye indirimbo nshya ikubiyemo ubutuma buganisha mu gukundana hagati y’umukobwa ndetse n’umusore mu gihe amwizeza ko amukunda  ndetse ko atazigera amusiga.

 

Ati “ Rino ni isezerano sinzigera nkureka . Ndarahiye nzagukunda igihe cyose , Nzakuruhura unaniwe ni wowe wa mbere ukanikurikira ndagusezeranya ko uri uwanjye nkaba uwawe kugera ku mpera z’ibihe .”

Mu kiganiro na Rukotana twamubazije uko umuziki we uhagaze atajuyaje atubwira ko kuri ubu ahagaze neza ndetse ko nyuma yuko umujyanama we mukuru avuye mu gitaramo cya PGGSS ko ubu imirimo ikomeje ndetse ko mu minsi ya vuba amashusho yiyi ndirimbo araza kuba yageze hanze

 

Yagize ati “ Muzika yanjye ihagaze neza , natinze guha abantu indirimbo nshya nyuma ya Sweet Love kuko twari duhuze kubera igitaramo cya PGGSS gusa ubu nagarukanye  imbaraga nyinshi kuko ubu sinshaka kumenyereza abafana banjye kubaha indirimbo nshya mu gihe cy’ukwezi ahubwo ndabizeza ko nzajya mbagenera igihe gikwiye nyibahera kandi nzi neza ko bazabyishimira.”

 

Tumubajije bimwe mu bikorwa muriyi minsi ahugiyemo yadutangarije ko mu minsi ya vuba aratangira gufata amashusho y’indirimbo ye Promise yakozwe Na Bob Pro muri The Sounds ndetse asaba abafana be ndetse n’abandi bose bifuza ko umuziki nyarwanda utera imbere ko bakomeza gusangiza bagenzi babo iyi ndirimbo mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu muzika nyarwanda kugirango igere no hanze y’imipaka y’u Rwanda .

Twakwibutsa ko Victory Rukotana ni umwe  mu bahanzi nyarwanda bari gufashwa n’umuhanzi Uncle Austin umaze kuzamura impano za muzika nyinshi zitandukanye harimo abasore ba Juda Muzik ndetse na Marina Deborah kuri ubu uri mu bahanzikazi bahagaze neza mu ruhando rwa Muzika aho kuri ubu ari gufasha Victor Rukotana .

UMVA HANO INDIRIMBO YASHYIZE HANZE:

49,750 total views, 300 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful