Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Urutonde rw’ibihugu 10 ku isi birangwamo umunezero ,U Burundi, Tanzaniya n’u Rwanda mu bihugu 10 bitishimye ku isi

Finland yagaragajwe nk’aho ari ho hantu ha mbere ku isi hanezerewe mu gihe u Burundi buza ku mwanya wa nyuma mu cyegeranyo ngarukamwaka cyashyize ibihugu bitatu byo muri Karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu bihugu 10 bya nyuma bitarangwamo umunezero.

World Happiness Report ni raporo ngarukamwaka yerekana uburyo abaturage mu bice bitandukanye by’isi babayeho bishimye cyangwa batishimye n’impamvu yabyo.

Raporo ya 2018 yashyize ku rutonde ibihugu 156 yasohowe ku wa 14 Werurwe 2018. Iyi raporo ikaba yarakozwe n’ishami rya loni ryita ku majyambere arambye, United Nations Sustainable Development Solutions Network (SDSN).

Umwaka ushize igihugu cya Norvege ni cyo cyari ku isonga aho ubu cyasimbuwe n’igihugu gituranyi cyayo, Finland, ibihugu byombi biherereye mu gice cy’Uburayi cyizwi nka ‘Scandinavian’.

Ibihugu byo mu majyaruguru y’isi byiganje mu myanya ya mbere mu gihe ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje ku mwanya wa 18 ivuye ku mwanya wa 14 yari iriho umwaka ushize, Ubwongereza bugaragara ku mwanya wa 19 naho Arabia Sawuditi ikaza ku mwanya wa 20.

Ibihugu 10 bya mbere birangwamo umunezero(World’s 10 happiest countries)

1. Finland

2. Norway

3. Denmark

4. Iceland

5. Switzerland

6. Netherlands

7. Canada

8. New Zealand

9. Sweden

10. Australia

Ku rundi ruhande ibihugu birangwamo intambara ndetse na byinshi mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byo bigaragara ku ndiba y’uru rutonde. U Burundi bwaje ku mwanya wa nyuma busimbuyeho Repubulika ya Centrafrika, ahanini bikaba byatewe n’inkurikizi y’ibibazo byakurikiye ukwiyongeza manda kwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Ibihugu 10 bya nyuma

1. Burundi

2. Central African Republic

3. South Sudan

4. Tanzania

5. Yemen

6. Rwanda

7. Syria

8. Liberia

9. Haiti

10. Malawi

Igice kimwe(chapitre) muri iyi raporo y’impapuro 170 yagenewe ibibazo by’ubuzima bigira ingaruka k’umuntu nk’umubyibuho ukabije, agahinda gakabije, gukoresha imiti mu buryo burengeje urugero biviramo urupfu n’ibindi aho by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyi raporo igaragaza ko ibi bibazo byiyongereye cyane kurusha ahandi ku isi.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko nubwo amafaranga umuturage yinjiza muri iki gihugu yiyongereye mu myaka 50 ishize, umunezero wo wagabanutse bikabije ahanini bishingiye ku ntege nke z’ubufasha rusange babona, ruswa yagiye yiyongera mu nzego za leta n’ibigo by’igenga no gutakariza icyizere inzego za leta.

bihugu 10 bya mbere birangwamo umunezero, hamwe n’ibihugu 10 bya nyuma

Ese koko uremeranya n’iyi raporo u Rwanda rukwiye kugaragara kuri uyu mwanya? Ni ba ubyemeza cyangwa ubihakana urashingira kuki?

327,700 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful