Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umupasiteri yitabye Imana arimo agerageza kwigana Yesu-INKURU

Uyu mu pasiteri washatse kwiyiriza ubusa iminsi 40 n’amajoro 40, yapfuye asigaje iminsi 10 kuko yavuyemo umwuka amaze iminsi 30.

Pasiteri Alfred Ndlovu w’imyaka 44 y’amavuko ngo yavuye murugo ku wa 17 Kamena 2016 ajya mu ishyamba mu masengesho yari agamije kumuhuza n’Imana no kwitandukanya n’iby’Isi. Yari asanzwe azwi aho asengera no mu bavandimwe be nk’umuntu wihaye Imana kubera ibyo yakoraga.

Pasiteri Alfred Ndlovu yashatse gukora ibibitangaza bimuviramo gupfa

Gushaka gukora nk’ibyo Yesu yakoze rero ngo nibyo byatumye Pasiteri Alfred Ndlovuapfa, gusa ngo nta yindi ndwara yigeze mu buzima bwe. Aho mu ishyamba yiberaga ngo yahabaga wenyine nyuma umuntu arahanyura abona umurambo we ahita atabaza polisi.

Aya makuru dukesha ikinyamakuru newslexpoint avuga ko atari ubwa mbere umupasiteri apfuye ashaka gukora ibitangaza Yesu yakoze, kuko hari n’abandi baherutse kurohama mu mazi barapfa muri Kamena uyu mwaka, bose bashaka kwigana Yesu agenda n’amaguru hejuru y’amazi.

Pastor Franck Kabele w’imyaka 35 y’amavuko yapfiriye imbere yabayoboke be ubwo yashakaga kwigana Yesu kugendera hejuru y’amazi. Deacon Nkosi, umwe mu bayoboke b’idini rye, yagize ati: ” Yadusezeranyije ko aza kutwereka ukwizera kwe uyu munsi, ariko byamuviriyemo kurohama aribwa n’ingona 3 nini imbere y’amaso yacu.”

Pastor Franck Kabele, 35

Pasiteri Jonathan Mthethwa,  wo mu rusengero rwa Saint of the Last Days Church, nawe yagerageje kwerekana ko yakora ibitangaza nk’ibya Yesu, ashaka kwambuka umugezi uzwi nka Crocodile River agerageza kugenda hejuru y’amazi, ahita acakirwa n’ingona ahita apfa.

Pasiteri Alfred Ndlovu yashatse gukora ibibitangaza bimuviramo gupfa

Uyu mu Pasiteri we yamaze gusoma Bibiliya muri Matayo 14:22-33 abwira abamukurikiye ko Imana yamubonekeye imubwira ko kubera kwizera afite ashobora gukora ibitangaza nk’iby’Imana. Yyarohamye ashaka kwigana ibitangaza bya Yesu, ashaka kugenda hejuru y’amazi ahita arohama.

Agitera intambwe ya kabiri acyinjira mu mazi, yisanze yarohamye . Kuva ubwo ntiyigeze agaruka ku Isi.

Pasiteri Alfred Ndlovu yashatse gukora ibibitangaza bimuviramo gupfa

Posted by Emmy ivomero Tuyishimire kuri Rwandapaparazzi.rw/

215,000 total views, 200 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful