Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Mumateka umwana w’imyaka 20 Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018.

Nubwo Azzedine Lagab yanikiye bagenzi be akaba ariwe wegukana Etape ya nyuma mumarushanwa ya Tour du Rwanda 2018 asize Lozano Riba David na Munyaneza Didier n’ubundi birangiye Mugisha Samuel umwana w’imyaka 20 yegukanye Tour du Rwanda 2018.

Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda...

Mugisha Samuel ahagaze kuri podium.

Mugisha Samuel w’imyaka 20 akoze amateka yo kuba undi munyarwanda ukiri muto wegukanye Tour du Rwanda nyuma ya Valens Ndayisenga wayegukanye mu mwaka wa 2014 ndetse aba umunyarwanda wa mbere wayegukanye.

Mugisha yafashe umwenda w’umuhondo ku gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2018 ubwo yakegukanaga asize Uwizeye Jean Claude amasegonda 21 ariyo nayo amufashije kwegukana iri rushanwa rikurikiranwa na benshi mu Rwanda.

Mugisha Samuel atwaye iyi Tour du Rwanda y’uyu mwaka akoresheje amasaha arenga 20 aho asize Uwizeye Jean Claude wa kabiri na Hailemicheal Mulu wa gatatu yarushije umunota urenga.

BREAKING: Mugisha Samuel atwaye Tour du Rwanda 2018

Kuri iki Cyumweru abakinnyi bazengurutse ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 82.2 aho umunya Algeria Azzedine Lagab yabashije kwigaranzura bagenzi be aka gace gusa yakoresheje ibihe bimwe n’abakinnyi bagera kuri 5 bari kumwe.

Aka ni agace ka kabiri Lagab atwaye,nyuma yo kweguka agace ka mbere katangiriye mu Karere ka Rwamagana ku wa 5 Kanama 2018.

Posted by Emmy ivomero Tuyishimire kuri Rwandapaparazzi.rw/

48,400 total views, 400 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful