Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Manchester united yanyagiye Leicester ibitego 2-1

Kmugoroba ikipe ya Manchester united yatsinze Leicester ibitego 2-1,ibona amanota 3 imbumbe mu mukino wayo wa mbere wa Premier League yari yakiriye ku kibuga cyayo Old Trafford.

Nubwo yari agifite umujinya wo kuba ataraguriwe abakinnyi,Jose Mourinho afashije ikipe ya Manchester United kubona amanota 3 ya mbere muri Premier League 2018/2019 atsinze Leicester City ibitego 2-1.

Image result for man united

Manchester United yari imbere y’abafana bayo yafunguye amazamu ku munota wa 3 w’umukino ku gitego cyabonetse gitsinzwe na Paul Pogba kuri Penaliti nyuma y’aho myugariro Daniel Amartey yagaruje umupira ukuboko mu rubuga rw’amahina,umuzifuzi Andre Marriner akamutera imboni.

Leicester yakinnye umukino mwiza utagira intego cyane ko yahererekanyaga gusa mu kibuga hagati ariko ntibashe kubona igitego byatumye igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0 cya Manchester united.

Mu gice cya kabiri Leicester City yaje yariye karungu ndetse byashobikaga ko yakwishyura iki gitego yari yatsinzwe,ariko ubunararibonye buke bwa rutahizamu Kelechi Iheanacho ntibwafasha iyi kipe yari yasohotse hanze y’ikibuga cyayo.

Nyuma yo kwirangaraho kwa Leicester City, Manchester United yabonye amahirwe ku munota wa 83 ubwo Luke Shaw yacengaga myugariro Ricardo Pereira,asigarana n’umunyezamu amutsinda igitego cya kabiri.

Mourinho yahise ashyira mu kibuga Fellaini mu rwego rwo kugarira gusa ubwo bari bongeyeho iminota 4 y’inyongera Jamie Vardy yibye umugono ubwugarizi bwa Manchester united abonera Leicester igitego 1 cy’impozamarira.

Manchester United ibonye amanota yayo ya mbere gusa isabwa gukomeza gushyiramo imbaraga niba ishaka igikombe cyane ko umukino wayo ukiri ku rwego rwo hasi nkuko byari bimeze mu mwaka w’imikino ushize.


Posted by Emmy ivomero Tuyishimire kuri Rwandapaparazzi.rw/

28,200 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful