Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Lagaff Pro ukorera ingenzi Record yavuze umwihariko we adahuriyeho n’abandi ba Producer bo mu Rwanda.

Umwe mubatunganya umuziki(Producer) beza hano mugihugu cy’u Rwanda Umuhuza Murekezi Patrick umaze kw’amamara nka Lagaff pro akomeje guteza imbere muzika nyarwanda binyuze mukuzamura injyana gakondo, ndetse no gufasha abahanzi bakizamuka badafite ufushobozi bakajyera k’urwego rwa bakuru babo.

Producer Lagaff utunganya indirimbo.

Lagaff ni umusore watangiye umuziki afite imyaka 10 aririmba muri Choral yitwa Les Rossignols a Libreville mugihugu cya Gabon, akaba arinaho yize amashuri ye ndetse yanigiye ibijyanye no gutunganya umuziki(Production), mukiganiro yagiranye na Rwandapaparazzi yagize byinshi atangaza kubijyanye n’uburyo abona umuziki nyarwanda.

Uyu musore waje mu Rwanda mumwaka wa 2007 avuye mugihugu cya Gabon yavuzeko umuziki nyarwanda uri gutera imbere muburyo budasanzwe nkuko n’izindi nganda(industries) zigenda zitera imbere gusa haburamo ikintu cyimwe cyo guteza imbere umuco nyarwanda binyuze munjyana gakondo aho Lagaff we avugako mundirimbo zose akora agerageza kumvikanishamo injyana nyarwanda uyu akaba ari nk’umwihariko we n’abandi ba producer bo mu Rwanda.

Yagize ati,”Umuziki nyarwanda ugereranije na mbere urimo uratera imbere nk’izindi industries gusa haraburamo akantu kamwe ko guteza imbere injyana gakondo yacu,gusa nge indirimbo yose nkoze ngerageza kumvikanishamo style yacu uyu akaba arinawo mwihariko wange”.

Lagaff pro rimwe narimwe ujya ucishamo akaririmba kurubu ari kubarizwa munzu itunganya umuziki yitwa Ingenzi record wemezako umuziki ari impano Imana yamwihereye indirimbo ayikorera ibihumbi 60,000 by’amafaranga y’u Rwanda, ndetse akaba afite n’ubundi buryo bwihariye afashamo abahanzi bakizamuka badafite ubushobozi bwo kubona ayo mafaranga yaba mubijyanye no kubakorera indirimbo, ndetse no kubamenyekanisha.

Umva uko bikorwa by Lagaff unyuze hano

Lagaff kurubu amaze gukorana n’abahanzi bafite amazina akomeye hano mu Rwanda, aho twavuga nka Amaj The Black,Bull Dog,Queen Cha,Bruce Melody,Muyango,Maria Yohani,Chouchou Mihigo, Jay Polly,Skpado,Gratien uzwi nka Seburikoko n’abandi benshi batandukanye.

 Studio Ingenzi Record kurubu Lagaff ari gukoreramo.

Reba video ya Ambiance by Lagaff unyuze hano

Posted by Emmy ivomero Tuyishimire kuri Rwandapaparazzi.rw/

 

56,900 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful