Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Kuri uyu wa Gatandatu birashyushye mu gitaramo cya Babo kuri King Fisher Hotel [INKURU IRAMBUYE]

Umuhanzikazi Babo umaze iminsi micye asesekaye mu Rwanda agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’imbaturamugabo aho abantu bazacyitabira bazahabwa ibyo kunywa by’ubuntu ndetse no koga ku mafaranga ibihumbi 5000frw gusa.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 25 Kanama 2018 .Umuhanzikazi Babo ukubutse ku mugabane I Burayi  wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye zirimo iyo yakoranye na Urban Boys ndetse nizindi kuri uyu wagatandatu azaifatanya n’abafana be mu gitaramo cyo kwishimana kizabera ku Rwesero kizaba kigamije kwishimisha bakina imikino itandukanye ndetse no kumenyana ku bataziranye.

Related image

Mu kiganiro Rwandapaparazzi.rw yagiranye n’umwe mu bari gutegura iki gitaramo yavuze ko bizaba ari byiza kuko iki gitaramo bagiteguye bagitekerejeho neza kuko abazabasha kuhaza bazahabona udushya twinshi turimo guhabwa icyo kunywa cya Special Cocktails ikazaba igura amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw).

Related image

Yasoje yongera ko iki gitaramo cyateguriwe abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange bityo akaba asaba buri wese kuzakitabira kuko hari byinshi bahishiwe by’umwihariko performance y’umuhanzi Babo uzabataramira bigatinda. Ndetse ko asaba ko ntanumwe wahabura kuko ibyiza babateguriye ari byinshi.

24,800 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful