Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

KICUKIRO: Umugabo yasanzwe munsi y’umuhanda yapfuye

Kuri uyu wakabiri tariki ya 07 Kanama 2018 mu kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga ho mu karere ka Gasabo, bahasanze umurambo w’umuntu , kugeza ubu umwirondoro we utaramenyekana.

Ni umugabo wari ufite imisatsi ikunzwe cyane n’ibirangirire (Dreadlocks), yari yambaye itaburiya y’akazi y’ubururu yanditseho amagambo ku mugongo bigaragara ko ibaye ari iye yaba yakoraga ku irimbi ry’i Rusororo.

Uwo Nyakwigendera ari mu kigero kiri hagati y’imyaka 27 na 35, abaturage batuye muri uyu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga ho mu karere Kicukiro, bavuga ko mu masaha ya satatu za mugitondo ari bwo babonye umurambo we uryamye ahantu mu gihuru iruhande rw’umuhanda bagahamagara inzego zishinzwe umutekano.

MBABAZI Modeste ,Umuvugizi w’agateganyo w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Yabwiye TV na Radio One ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane umwirondoro w’uyu muntu kuko basanze nta cyangombwa na Kimwe yari afite. Kugeza ubu birakekwa ko yaba yiciwe ahandi akajyanwa muri ako gace

Mbabazi Modeste yakomeje asaba abaturage kugerageza gutangira amakuru ku gihe dore ko bikekwa ko uyu muntu yaba yazanywe nijoro akajugunywa aha hantu, bagatanga amakuru hakeye mu masaha ya Saa tatu.

40,150 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful