Itsinda ry’ abahanzi babiri aribo Da Rest Na Junior bashinze itsinda ryo kuririmba bakiyita Juda Muzik nyuma yo gushyira hanze indirimbo bise In Love bahuriyemo na Uncle Austin kuri ubu bashyize indi hanze bise Naratwawe
Juda Muzika n’itsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Wawundi kuri ubu riri gufashwa na Producer Bob Pro mu bijyanye no gutunganyirizwa indirimbo mu buryo bw’amajwi kubera impano yababonyemo akiyemeza kubaha ubufasha , kuri ubu bashyize hanze indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaragaza uburyo batwawe n’urukundo.
Mu Kiganiro Rwandapaparazzi.rw yagiranye na Da Rest umwe mu bagize iri tsinda yavuze ko uyu mwaka bashaka kwerekana ko ari itsinda ryakoze nyuma yo kwitabira ibitaramo bitandukanye birimo icyo Harmonize yakoreye i Kigali ndetse no gufasha Dj Pius ubwo yashyiraga hanze album ye y’indirimbo.
Mu ndirimbo bashyize hanze ikubiyemo uburyo batwawe n’urukuno twamubajije niba naho ihuriye n’amarangamutima yabo adusubiza ko ibyo baririmbye ko ari ibintu bibaho mu buzima bwa buri munsi cyane ku bantu bakundana aho usanga bose baratwawe n’urukundo kugera ubwo ubona ko bose babaye umwe.
Basoje bashimira byimazeho abantu batandukanye bakomeje kujyenda babafasha barimo Bob Pro , Austin ndetse n’Itangazamakuru ryose muri rusange ndetse basaba abafana babo ndetse n’abandi bakunda umuziki nyarwanda gukomeza kubashyigikira babatera ingabo mu bitugu ndetse ko baboneyeho umwanya wo gutura abantu bose bakundana iyi ndirimbo kuko aribo yagenewe ndetse babizeza ko mu gihe cya vuba bazashyira hanze amashusho yayo .
UMVA INDIRIMBO NSHYA YABO:
USHOBORA NO KUYITUNGA MU BURYO BWA AUDIO :
39,550 total views, 150 views today