Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Akanyamuneza kari kose kuri Jack B mu gihe yakiraga umujyanama we ukubutse hanze y’igihugu [AMAFOTO]

Kuri uyu wa Kabiri umuhanzi Jack B yakiriye umujyanama we ukubutse mu Busuwisi aho aje mu bikorwa bitandukanye birimo gusura inshuti n’abavandimwe be batuye hano mu Rwanda .

Kuri uyu wa Kabiri ahagana saa 9:30 z’ umugoroba nibwo yasesekaye ku kibuga cy’indege I Kanombe aho yakiriwe n’inshuti ze zitandukanye na bamwe mu bantu bafitanye isano batuye mu Rwanda aho yabahobeye avuga ko yarakumbuye mu Rwanda ndetse ko mu gihe gito yarahavuye abonye harahindutse .

Yagize ati “ Ndishimye kuba ngarutse mu Rwanda , ndetse nishimiye n’uburyo nakiriwe n’isnhuti zanjye ndetse n’umuhanzi Jack B “

Abajijwe niba hari impinduka zidasanzwe zabaye bitewe n’igihe aherukira mu Rwanda yasubije ko impinduka zo yazibonye zirimo nko kuba aho yinjiriye ubushize atariho yasohocyeye ndetse n’ibindi “

Zimwe mu nshuti za Jack B zari zaje kwakira umujyanama we Coco

Aho yongeyehe ko atewe ishema no kuba  agarutse mu Rwanda amahoro.

Abajijwe bimwe mu bintu aje gukorera mu Rwanda yavuze ko mbere na mbere yifuza kuzahakorera umunsi mukuru w’amavuko ye ko yanze kuwukorera mu Busuwisi aho atuye ko yifuje ko yawukorera mu Rwanda mu rwego rwo kwishimana n’ inshuti ze ndetse n’abandi bose.

Twakwibutsa ko Mu kiganiro twigeze tuganirana na Jack B yatubwiye ko uyu mujyanama we yitwa Coco ndetse ko yakunze ibihangano bye akiyemeza kumufasha kuko nawe ubusanzwe akunda umuziki.

Yagize ati ”Uriya mumama yitwa Coco, ni umuntu waje amaze kubona indirimbo zanjye yifuza ko twakorana, ubu niwe turi gukorana mu bya muzika. Uriya mumama aba mu Busuwisi, akora ibintu bijyanye no kwambika abantu ndetse na hariya ajya ategura ibitaramo abantu benshi baramuzi.”

Jack B yongeyeho ko uyu mugore atari we afasha gusa ko hari n’undi muhanzi wo mu gihigu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo bari gukorana, akaba yaranakoreye indirimbo mu Rwanda.

Yongeye ati “Ntago ari njye turi gukorana gusa mu bya muzika kuko hari n’undi musore wo muri Kongo uherutse no gukorera indirimbo hano i Kigali bakorana.”

Twakwibutsa ko uyu muhanzi amaze gukora album ebyiri [iya mbere yitwa ‘Umwambaro’ iya kabiri yitwa ‘Mumparire’ ] kuri ubu ubu ari gukora ibihangano bitandukanye bizaba biri kuri alubumu nshya ye yitwa ‘Diaspora’ azashyira hanze mu minsi iri imbere.

REBA AMAFOTO:

68,850 total views, 550 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful