Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

USA: Umunyakenyakazi yafashwe ari kugerageza kwiba Banki.

Umugore witwa Evelyn Misumi w’imyaka 36 yatawe muri yombi ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ubwo yageragezaga gushaka kwiba Banki yo muri USA izwi nka Bank of America mu ishami ryayo riherereye Texas.

Umugore wafashwe agerageza kwiba Banki.

Evelyne yinjiye muri Banki afite inyundo na lisansi, nuko uyu mugore ahita ajya aho batangira amafaranga atangira kumena iyi lisansi hasi ,afata inyundo akanga umukozi w’iyi Banki amusaba amafaranga,umwe mu bakozi bagenzi b’uyu mukozi wari ufatiweho inyundo ahita ahamagara polisi ihageze uyu mugore ahita acika.

Uyu mugore yahunze yerekeza ku modoka ye, akurura umwana muto wari hafi yayo niko kubwira abapolisi bari bamukurikiye ko nibamwegera aramwica,amaherezo yemera kumanika amaboko bamujyana muri gereza.

Evelyne yajyanwe gufungwa ndetse agomba kugezwa imbere y’ubutabera aho azaba akurinyweho ibyaha byo gushaka kwiba banki no guhohotera umwana gusa polisi iracyashakisha umubyeyi w’uyu mwana nubwo bikekwa ko ari uw’uyu mugore.

Posted by Emmy ivomero Tuyishimire kuri Rwandapaparazzi.rw/

115,550 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful