Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umusore umaze kw’amamara kw’izina rya Knowles yasobanuye aho iryo zina arikomora.

Umusore ubusanzwe witwa Munyaneza Eugene wo muri Rwamagana ariko akaba amaze kumenyekana ku izina rya Knowles, benshi bakomeje kwibaza aho izina rye ryavuye gusa uyu musore ngo yiswe iri zina nyuma yo kubyinana nawe mu gitaramo.

Ifoto ya Eugene wamenyekanye nka Knowles.

Jean Claude avuga ko nta yandi mazina ye bazi kuko bamwita Knowless ariko ngo bakeka ko ashobora kuba anywa inzoga yitwa ko gusa siko bimeze kuko uyu musore ari umurokore.

Umwe mubamuzi Yagize Ati: “Maze imyaka irenga 3 dukorana ubuyedi ariko nta mazina ye tuzi tumwita Knowless bishoboka ko yikundira kunywa inzoga bita Knowless nubwo tudasangira gusa turamukunda iyo twakoranye ubuyedi yirirwa adusetsa kandi agira udushya twinshi cyane harimo no gukunda kubyina umuziki.”

Izina Knowless ntabwo arikomora ku nzoga nkuko bamwe babikeka ahubwo rikomoka k’umuhanzikazi BUTERA Jeanne d’Arc

MUNYANEZA Eugene bakunda kwita Knowless avuga ko abantu benshi bamukunda cyane gusa ntabwo azi aho akomora igikundiro

Yagize ati: “Nanjye birantangaza cyane kuko aho nyuze ntungurwa no kubona abantu benshi banzi kandi njyewe ntabazi , hano i Rwamagana hari n’abakinnyi ba Rwamagana city bakina umupira abenshi mbarusha kumenyekana bitewe n’amazina yanjye ndetse n’udushya nkunze gukora. Izina rya Knowless ryamfashije kumenyekana cyane mu mugi wa Rwamagana.”

Yakomeje avuga ko we atanywa inzoga kuko ari umurokore nubwo benshi bakibeshya ko wenda yaba akunda inzoga izwi ku kazina ka Knowless. Mu gusobanura ho izina ryavuye.

Ati “Njyewe impamvu banyise Knowless twarabyinanye ubwo habaga igitaramo cyari cyateguwe na sosiyete imwe y’itumanaho, ubwo nazamukaga ku rubyiniro nitwaga AMAG THE BLACK ariko maze kubyinana na Knowless batangiye kunyita Knowless.”

Posted by Emmy ivomero Tuyishimire kuri Rwandapaparazzi.rw/

120,100 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful