Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umunyarwenya Vance agiye gushyira hanze amashusho agaraza uburyo urubyiruko rw’ubu rutagikozwa gusenga [REBA HANO]

Umunyarwenya uzwiho gushyira hanze amashusho akubiyemo ibyo abnatu birirwamo mu buzima bwabo bwa buri munsi agiye gushyira hanze amashusho agaragaza uburyo urubyiruko rwubu rwatwawe n’iby’isi kugera aho bibagirwa gusenga Imana.

Vance ubusanzwe amazina y’ababyeyi yiswe Murishi Venance aho ubusanzwe yavuiye mu gihugu cy’abaturanyi cy’ u Burundi .aho magingo aya  ari kubarizwa muri Leta Zunzu Ubumwe z’Amerika mu bikorwa bitandukanye birimo n’amashuri aho abifatanya n’umurimo wo gusetsa abantu binyuze mu mashusho atandukanye ashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro aherutse kugirana yadutangarije byinshi kuri ubu ahugiyemo birimo no kuba yiteguye gushyira hanze amashusho mashya arimo ubutumwa bugaragaza uburyo urubyiruko rw’ubu rwatwawe n’ibigezweho kugera aho rwibagirwa gusenga Imana.

Yakomeje avugako mu minsi ya vuba agiye kuyishyira hanze mu rwego rwo gukebura urubyiruko kugira umuhate wo gusenga ndetse bakagabanya gukunda iby’isi cyane.

Yagize ati” Mu minsi iri imbere ngiye gushyira hanze amashusho agaragaza uburyo urubyiruko rw’ubu rwararukiye ibyisi cyane kurusha iby’ijuru ,ndasaba urubyiruko rwose gukunda iby’isi ariko bakagira umwanya wo gushimana Imana kuko ariyo mugenga wa byose.

Yakomeje avugako mu migabo n’imigambi ye ateganya kuza mu Rwanda guhura n’abandi banyarwenya bakomeye aho azaba agamije kwagura uyu mwuga ndetse ukamenyekana n’ahand hose ku isi.

REBA AGACE GATO KAGARAGAZA AMASHUSHO AGIYE KUJYA HANZE:

76,900 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful