Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umunyamideli w’umunyarwandakazi uzwi nka Mimi Mirage yagaragaye afana ikipe y’ubufaransa [+AMAFOTO].

Mimi  Mirage ni umunyamideli w’umunyarwandakazi wagiye witabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye, ndetse amwe namwe akayatsinda, aho twavuga nk’iryo yitabiriye umwaka ushize akaza kumwanya wa 3, akaba ari n’umukobwa ufite iduka ryiza ryitwa MIM’Z ricuruza imyenda myiza mu Rwanda mumujyi wa Kigali, ahazwi nko muri CHIC muri G9.

Amwe mumafoto ya Mimi Mirage  mumyambaro myiza akura mw’iduka rye.

Kumugoroba watambutse aho ikipe y’igihugu y’ubufaransa yacakiranaga n’ikipe y’igihugu y’ububiligi ndetse ikanayitsinda 1:0 ,yagaragaye yambaye ibirango by’iyikipe y’ubufaransa aho byagaragaraga ko arimo kuyifana.

Mukiganiro uyu munyamideli yagiranye n’ikinyamakuru RWANDAPAPARAZZI twamubajije aho yararimo kurebera uwo mupira atangazako yawureberaga m’ububiligi.

Mumagambo ye yagize ati,”ndi mububiligi ninaho narebeye uyu mupira mubyukuri nubwo ndi m’ububiligi nafanaga ikipe y’ubufaransa, kuko ariyo nkunda”.

Mimi Mirage ni umukobwa ufite uburanga buhebuje ndetse abantu benshi bakunda kuvugako aberwa kurwego rwo hejuru aho bamwe bavugako yambara imyambaro utapfa kubona hano mu Rwanda, gusa Mirage ubwe yivugirako imyambaro yambara ariyo akura mw’iduka rye ndetse anemezako imyenda bacururizamo ntahandi wayisanga kuko aba arimyiza cyane nawe ayikura ibwotamasimbi.

Amafoto agaragaza Mimi Mirage yambaye ibirango by’ikipe y’ubufaransa ndetse nandi agaragaza uburanga bwe.

Posted by Emmy iv Tuyishimire kuri Rwandapaparazzi.rw/

94,150 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful