Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umukino uribuhuze ubufaransa n’ububiligi muri 1/2 ukomeje kuvugisha benshi aho na Thierry Henry, yavuze amarangamutima ye.

Ku mukino wambere wa kimwe cya kabiri w’igikombe cy’Isi, kuri uyu wa kabiri nibwo ubufaransa buhura n’ikipe y’igihugu y’ububiligi. Uyu ni umwe mu mikino 2 utegerejwe cyane nk’umukino wanyuma waje mbere bitewe n’uburyo amakipe yombi yamze kwerekana ubushongore n’ubukaka bwayo.

Eden hazard na Mbape.

Aya makiupe y’ibihugu bituranye akunda kwiyumva imbarafa ariko noneho agiye guhura mu bihe bikomeye ndetse Ububiligi mu batoza babwo harimo rutahizamu w’ibihe byose w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa nin ukuvuga Thierry Henry umutoza wungirije w’Ububiligi watsindiye Ubufaransa ibitego 5 nanubu akaba ntawe uramucaho.

Impaka zishingiye ku nyungu zo kwikunda Thierry Henry wakiniye ikipe y’igihugu y’ubufaransa ibikombe 4 kuva mu 1998 ariko nta kine icya 2014 ahubwo akibera umusesenguzi kuko yari amaze gusezera agaragaye mu cya 2018 nk’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’Ububiligi amazemo imyaka 2.

Ku ruhande rw’Abafaransa impaka zabaye nyinshi ibiganiro byinshi baragaruka kuri Thierry Henry bavuga ko atagakwiye kugaragara kuri uyu mukino uza guhuza Ububiligi n’ubufaransa kuko ngo byaba ari ubugambanyi kubera ko nubwo ari umutoza w’ungirije w’ububiligi ariko ari umufaransa.

Lizarazu umwe mu nshuti za Henry we abona ko ntacyo bitwaye kuko ari akazi nk”akandi. Ati,“Kuri njye mbona ari inzira y’ubuzima isanzwe niko byari biteganyijwe” akomeza agira at: “ni ibintu byahuriranye kuba yaratwaye igikombe cy’Isi nk’umukinnyi akaba yongeye kugishaka nk’umutoza uhanganye n’ikipe yagitwaye akinira.

Kuri njye nta kibazo kirimo ntabwo ndi kumwe n’abamurwanya ahibwo njye ndamwishimiye” Lizarazu akomeza yisegura “icyo ntashaka ni uko Thierry yazasigara ari umwanz w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa kubera uyu mukino, byaba bitumvikana ari no kurengera. Nta mpamvu yo kwibaza uburyo yabonye akazi mu ikipe y’Ububiligi kandi Ubufaransa bwari buhari.

Ntabwo twamubuza gukora akazi ke kuko agomba kwisanzura” Gilles Verdez we arabona ari agahomamunwa Uyu mugabo umenyerewe mu biganiro bitandukanye mu bufaransa asanga Henry agiye gukora amahano. ”Ntabwo bishoboka, mutekereze Thierry Henry ariwe udusezereye, ni gute yarwanya Ubufaransa nibyo bwamukoreye byose, yagombaga kubaahagaritse akazi iminsi mike”.

Posted by Emmy iv Tuyishimire

52,600 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful