Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umuhanzi Jack B yashyize hanze indirimbo nshyashya yise “PAUSE”,ndetse anageza ubutumwa kubategura Guma Guma.

Jack B ni umuhanzi nyarwanda umaze igihe kinini muri muzika,wamenyekanye cyane mukubyina imbyino zigezweho(Modern Dance),ndetse no kuririmba munjyna ya R&B aho aririmba yibanda cyane kundirimbo z’urukundo.

Jack B washyize hanze indirimbo nshyashya.

Uyu muhanzi hari hashize igihe kitari kinini ashyize hanze indirimbo ebyiri arizo, Ndabaruta ndetse na Diaspora kurubu akaba Yashyize hanze indi indirimbo nshya yise “PAUSE”,mukugerageza kumubaza icyo yashakaga kuvuga muri iyi ndirimbo Pause,mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Rwandapaparazzi yatangajeko yashakaga kuvuga nkuburyo umusore yajya mukabyiginiro, akabonamo umukobwa mwiza ari kubyina neza agahita amubwira ati hagarara ho gato mbanze nkuvugishe.

Yagize ati“urabizi nkunda kubyina rero muriyi ndirimbo yange Pause nashakaga kuvuga nkuburyo nshobora kujya mukabyiniro nkabona umukobwa ari kubyina neza nkahita mubwira nti shyiramo Pause tubanze tuvugane”.

Ifoto izasohoka mumashusho yiyi ndirimbo Pause.

Jack B kandi twamubajije uko abona irushanwa rizwi hano mu Rwanda rya guma guma,kuba atararyitabira kandi arumwe mubahanzi bazi kuririmba kurwego rwo hejuru kandi waninjiye muri muzika kera, avugako buriya abaritegura nibabona ko akwiriye kuriyamo bazamushyiramo kandi ko yiteguye kuba yaryitabira mugiye bamusabye kuryitabira.

Mumagambo ye yagize ati,”Buriya guma guma abayitegura bafite ibyo bagenderaho gusa umunsi bazansaba kujyamo nzaryitabira nkuko njya nitabira nandi marushanwa atandukanye”.

Jack B ni umuhanzi ukunze kugaragara cyane arikumwe na The Ben iyo ari mu Rwanda,akaba yaragiye akora indirimbo twakwita izibihe byose kuko zagiye zikundwa n’abatari bacye kandi nanubu ziracyakunzwe.

Kanda hano wumve indirimbo Pause ya Jack B

Posted by Emmy ivomero Tuyishimire kuri Rwandapaparazzi.rw/

23,450 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful