Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

UGANDA: Yahamwe n’ibyaha ashinjwa byo gushyira hanze amashusho ari kwikinisha.

Umukobwa wa Maj Gen Gavas Mugyenyi wungirije umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere mu gihugu cya Uganda witwa Lillian Rukundo, kuri uyu wa Mbere yemeye ko ari we washyize kuri internet amashusho ye arimo kwikinisha akaba yashinjwaga ibyaha bigera ku 10 bifitanye isano no gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni no guteza imbere amashusho y’urukozasoni murukiko rwa Buganda.

Nguyu Rukundo Lillian wahamwe n’ibyaha ashinjwa.

Rukundo Lillian, umunyeshuri mu mwaka wa 3 muri Mass Communication muri Uganda Christian University (UCU), yatawe muri yombi mu cyumweru gishize ahatwa ibibazo ariko arekurwa hishyuwe ingurane bigizwemo uruhare na se, Gen Mugyenyi.

Kuri uyu wa Mbere mu gitondo ubwo yasubiraga mu rukiko yahakamwe ibyaha ashinjwa byo gukwirakwiza amafoto y’ubwambure bwe ku mbuga nkoranyambaga abishinja umusore wari umukunzi we nk’uko yabigenje agifatwa.

Imwe muri video yashyizwe ahagaragara igaragaza Rukundo arimo kwikinisha mu bice bye by’ibanga ndetse akageza n’aho arangiza nk’uko bitangazwa na Spyreports.

The Monitor ducyesha iyi nkuru yatangaje ko Ubushinjacyaha bwavuze ko mu 2017, Lillian Rukundo w’imyaka 23 ubwo yari mu icumbi rye riherereye Mukono, yakoze video ye ubwe arimo kwikinisha, yarangiza akayikwirakwiza yifashishije imbunga nkoranyambaga agamije gutera ubushake bwo gukorabimibonano umuntu wese wayibonye.

Umucamanza Mary Babirye akaba yohereje uyu mukobwa muri Gereza ya Luzira kugeza ku itariki ya 13 Nyakanga 2018 ubwo azasubira mu rukiko agahabwa igihano.

Mu cyumweru gishize umusore wari watawe muri yombi ashinjwa gukwirakwiza amafoto y’ubwambure bwa Lillian nawe akaba
yarisobanuraga avuga ko yayakuye muri groups za whatsapp abamo batanzwe n’abandi babanamo bityo nyir’ubwite byarangiye yemeye ko ariwe wagize uruhare mu ikwirakwizwa ryayo.

Posted by Emmy iv Tuyishimire

136,500 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful