Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Rubavu: Yafatanywe udupfunyika tw’rumogi yaduhishe mumusatsi.

Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu biyobyabwenge; ni ukuvuga ababyinjiza mu gihugu, ababikwirakwiza babikura hamwe babijyana ahandi, ababicuruza n’ababikoresha ko n’iyo bakoresha amayeri ameze ate bazafatwa kubera ko iyazi; ikaba igira inama ababikora kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko.

Ubu butumwa Polisi ibutanze nyuma y’aho hirya no hino mu gihugu hakomeje gufatirwa abantu bafite ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye byiganjemo urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zo mu masashi.

Urugero ni urwo mu karere ka Rubavu aho ku wa kane tariki 5 Nyakanga uyu mwaka, Polisi yafashe abantu babiri barimo kwinjiza urumogi mu gihugu; amayeri bakoresheje kugira ngo badafatwa akaba atarabahiriye kuko Polisi yabatahuye bakimara kwambuka umupaka uhuza U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nyirahabimana Philomene yafatiwe mu kagari ka Nengo, mu murenge wa Gisenyi afite udupfunyika twarwo 662 arwambariyeho plante; naho uwitwa Basabose Innocent Polisi yamufatiye mu kagari ka Kivumu (Gisenyi) yahishe udupfunyika twarwo 246 mu intebe y’igare yarimo gusunika. Kwamamaza Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko gufatwa kw’aba bombi byaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abahatuye; aboneraho kubashima kubera uruhare bagira mu kurwanya no gukumira iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’icuruzwa ryabyo.

Yagize ati,” Polisi ikibona amakuru ko aba bombi ari bamwe mu binjiza urumogi mu gihugu barukuye muri kimwe mu bihugu byo muri aka karere gihana imbibi n’u Rwanda, yashyizeho uburyo bwo kurubafatana. Ubwo bari bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Polisi yarabasatse; ibasangana urumogi rungana kuriya, ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha .”

Mu butumwa bwe, CIP Gasasira yagize ati,” Polisi ntihwema gukangurira Abaturarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge igaragaza ingaruka zo kubicuruza no kubinywa; ariko kugeza magingo aya haracyari ababikora. Abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza ntibite ku ngaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya.

Ababyishoramo baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko .” Yibukije ko gushora amafaranga mu biyobyabwenge ari ukwikururira igihombo n’ubukene kuko iyo bifashwe biramenwa, ibindi bigatwikwa; kandi ko umuntu ubifatanywe afungwa; kandi agacibwa ihazabu. CIP Gasasira yavuze ko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina ari bimwe mu byaha bikorwa ahanini n’abanyoye urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge; asaba buri wese kuba umufatanyabikorwa mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu atanga ku gihe amakuru yerekeye ababikora.

Posted by Emmy iv Tuyishimire

70,200 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful