Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ntibisanzwe: Umusore yakoze ubukwe n’umurambo w’umukunzi we.

Mu mpera z’ icyumweru gishize umusore w’ umwirabura utatangajwe amazina wo mu gihugu cya Sudan yashyingiranywe n’ umukunzi wari wamaze kuva ku Isi bibera mu kiriyo ubu bukwe ntibwavuzweho rumwe n’ ababukurikiranye ku mbugankoranyambaga n’ abari aho bwabereye.

Umurambo w’umukobwa,umusore ahagararanye n’uwambariye umukobwa witabye Imana.

Nta byinshi byatangajwe kuri ubu bukwe bwabereye mu kiriyo, gusa hari amafoto n’ amashusho byakwirakwijwe ku mbugankoranya mbaga bigaragaza uko uwo muhango wagenze. Hagaragaramo umurambo w’ umukobwa mwiza wari urambitse mu isanduku y’ abapfu yambaye ikanzu nziza y’ umutuku naho umusore yambaye kositimu y’ umweru.

Iki kiriyo n’ ubukwe harimo abambariye umusore n’ abambariye umukobwa wari wamaze kuva mu mubiri. Nubwo bitamenyerewe ko umuntu ashyingiranywa n’ umupfu bisanzwe bibaho byitwa ‘posthumous marriage’.

Gushyingiranwa n’ umupfu byemewe n’ amategeko y’ Ubufaransa, Sudan, Ubushinwa. Kuva mu ntambara y’ Isi ya mbere y’ Ubufaransa bwakiriye abantu amagana basaba gushyingiranwa byemewe n’ amategeko n’ abakunzi babo bapfuye.

Aha umusore yari ahagararanye n’uwambariye umurambo w’umukunzi we.

Posted by Emmy ivomero Tuyishimire kuri Rwandapaparazzi.rw/

120,600 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful