Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

NTIBISANZWE: Ababikira barashinzwa kugurisha umwe mubana barera.

Umubikira n’abayobozi b’ikigo cy’uwihaye Imana uzwi nka Mama Tereza bari mu maboko ya polisi mu burasira zuba bw’ubuhinde bakekwaho icyaha cyo kugurisha umwana warererwaga mu kigo cy’uyu nyakwigendera wihaye Imana.

Abafashwe bafatiwe muri iki kigo kigamije gufasha abatagira kivurira giherereye ahitwa Jharkhand bakaba bashinjwa icyaha cyo kugurisha umwana nkuko bigaragra mu itangazo rya polise. Uyu mugore nawe wihaye Imana ashobora guhanishwa igihan cyo gufungwa imyaka 5 mu gihe iki cyaha cyaba kimuhamye. Uyu mubikira wafashwe na polisi asanzwe ari umwe mu bafash abagore baba muri iki kigo bazamo kubera ibibazo byo gutwita nta bushobozi ndetse n’ababa babyaye ariko bakananirwa n’ubuzima kubera ubukene.

Polisi yatangaje ko uyu mubukira yagurishije umwana w’umuhungu ku mugore utabyara washakaga kubeshya
umugabo we ku giciro cy’amadolari,1700 arenga gato miliyoni imwe y’Amanyarwanda.
Mama Tereza wegukanye igihembo cy’ubugira neza cya Nobel yashinze iki kigo gifasha abatishoboye n’imfubyi mu 1950 yitaba Imana mu 1997.

Umwe mubabikira wihishe mumaso police yafashe.

Polisi yo mu Buhinde itangaza ko hari n’abandi bana bagurishijwe bavuye muri iki kigo kuko amazina y’ababyeybabo yamaze kuboneka bakaba bakibikurikirana.
Mu isaka rabaye muri iki kigo havumbuwe andi madolari arenfa 2000 nayo bikekwa ko yaba yaravuye muri bene ubu bucuruzi. Ababikira babarizw mu muryango wa Mama Tereza barenga 3000 ku isi hose aho abgenda bafasha abababaye babubakira babafasha kubna ibyo kurya ari nako bafite ibigo bifasha abagore batwite ariko batagira abagabo ariko bakaba nta burenganzira bagira ku bana babo bagore bafashije kubyara.

Posted by Emmy iv Tuyishimire

54,400 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful