Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Mukadaff yongeye kwerekana ko ayoboye injyana ya Hip Hop mu Rwanda [REBA AMAFOTO]

Kuri iki cyumweru Mukadaff yakoze igitaramo mu kabyiniro ka Vision aho abafana be bamugaragarije ko akunzwe ndetse ko ayoboye injyana ya Hip Hop mu Rwanda .

 

Kuri iki cyumweru  taliki ya 23 Nyakanga 2018 . Umuraperi Mukadaff yifatanyije n’abafana be bakunda umuziki we mu kabyiniro kazwi nka Vision Club gaherereye nyabugogo.

 

Igitaramo cyatangiye ahagana saa 12:00 z’ijoro benshi bishimiye uyu muhanzi bavugako ari umwe rukumbi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi ndetse no kwerekana ko atandukanye nabandi bahanzi bakora injyana imwe nawe .

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bafana be wari kuri Vision ahabereye iki gitaramo yavuze ko akunda Mukadaff ndetse akunda injyana ye nuko aririmba aho yahamije ko uyu musore afite umwihariko we mu miririmbire ndetse ko aribyo abanyarwanda ahanini bakeneye kuko aririmba akenshi aganisha ku buzima bwa buri munsi .

Mu kiganiro Twagiranye na Mukadaff twamubajije uko yakiriye aya makuru atubwira ko bimutera ingufu nyinshi bigatuma akomeza kubaha umuziki mwiza kandi urimo ubutumwa

Yagize ati” Bintera ingufu bigatuma nkomeza gukora umuziki bakunda kuk nibo nkorera .”

Yasoje asaba abafana be gukomeza kumufatira iry’iburyo ndetse no gukomeza gushyigikira Hip Hop Nyarwanda muri rusange ndetse abizeza ko mu minsi ya vuba agiye kubaha indirimbo nshya nyinshi ndetse n’amashusho meza.

REBA AMAFOTO:

Photo:Kadaffi Pro

Posted By: Emery@Rwandapaparazzi.rw

132,050 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful