Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

MUGIKOMBE CY’ISI: Ubufaransa,Ububiligi,Ubwongereza na Croatia niyo makipe yinjiye muri 1/2(Semifinals).

Igikombe cy’isi cy’uyu mwaka wa 2018,Sitwatinya kuvugako ariryo rushanwa ryagaragayemo impinduka nyinshi cyane,aho amakipe akomakomeye kandi azwi ndetse akinamo n’abakinnyi bibirangirire yagiye avamo kw’ikubitiro,ahubwo abakipe atarasanzwe agera kure muri aya marushanwa agatungurana k’uburyo bukomeye, uko imikino yagenze muri kimwe cya kane.

UBUFARANSA NA URUGUAY.

Ahangaha wari umukino wa 1/4 wahuzaga ikipe y’igihugu y’abafaransa ndetse n’ikipe y’igihugu ya Uruguay,akaba ari umukino warukomeye aho ubufaransa bubifashijwemo na myugariro wabwo”Raphael Varane” na “Antoine Griezman” batsinze ikipe y’igihugu ya uruguay ibitego 2:0 ubufaransa buba bubonye itike yo gukomeza.

BRAZIL N’UBUBILIGI.

Mumukino watangiye kw’isaha ya mbiri z’ijoro hano mu Rwanda watangiye amahirwe menshi bayaha ikipe ya Brazil, gusa siko byaje kugenda kuko ikipe y’ububiligi ibifashijwemo n’abakinnyi nka Lukaku,Kevin De Bruyne ndetse nabandi batandukanye banyagiye ikipe y’igihugu ya Brazil ibitego 2:1, ububiligi buba bubonye itike yo gukomeza.

UBWONGEREZA NA SWEDEN.

Mu mukino wahuje ikipe y’igihugu yubwongereza abakinnyi nka, Maguire, na Delle Alli babashije gufasha ikipe y’ubwongereza gusezerera Sweden aho babatsinze kubitego 2:0 Ubwongereza buba bubonye itike yo gukomeza.

CROATIO N’UBURUSIYA.

Aya ni amakipe abiri yagiye atungurana cyane muri iri rushanwa agatsinda amakipe y’ibihangange atandukanye, nayo yaje guhura ubwo bakinnye bose umukino ukaza kurangira banganya 2:2 bakifashisha penaliti,aho ikipe ya Croatio yinjije 4:3, Croatio iba ibonye itike yo gukomeza.

UKO AMAKIPE AZAHURA MURI1/2

Ubufaransa n’Ububirigi.

Ubwongereza na Croatio.

Ahangaha izizatsinda zizahurira muri final, naho izizatsindwa zizacakirana zikinira umwanya wa 3.

Posted by Emmy iv Tuyishimire

38,200 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful