Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Miss Aurore yamaze gusezerana mumategeko ya US n’umukunzi we.

Miss Rwanda 2012 ubu ni umugore wa Mbabazi Egide, basezeranye imbere y’amategeko kuwa gatanu ushize mu mugi wa Portland muri Leta ya Maine muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho uyu mukobwa yasanze umukunzi we.

Miss Aurore Mutesi na Egide Mbabazi basezeranye kubana uko amategeko ya US abiteganya.

Niwe Miss Rwanda wa mbere kuva iri rushanwa rivuguru ushyingiwe kumugaragaro, mugenzi we Miss Rwanda 2009 Grace Bahati, nawe usigaye uba muri US, yitabiriye uku gushyingirwa kwa mugenzi we.

Nta makuru menshi uyu muryango wifuje ko amenyekana ku bukwe bw’aba bageni gusa Amakuru amaze kumenyekana ni uko uretse gushyingirwa mu mategeko ya Amerika aba bageni bazaza mu Rwanda mu gihe tutabashije kumenya, bagakora ubukwe bwa kinyarwanda ndetse uyu mugeni bakamuhekera abamusabye mu mihango y’ubukwe isanzwe.
                       Aurore n’umukunzi we bari gusangira uburyohe bw’urukundo.
Ababyeyi ba Aurore Mutesi bamaze iminsi nabo baragiye muri Amerika, bamwe bemeza ko bagiye kubayo ariko abandi bakavuga ko bagiye muri ubu bukwe bw’abana babo.

Kuva 2015 Miss Rwanda 2012 yagiye kuba hanze y’u Rwanda, bwa mbere muri Turkiya kwiga nyuma gato akomereza muri Amerika aho yasanze umukunzi we Egide Mbabazi wari usanzwe abayo ubu bakaba ari umugore n’umugabo byemewe n’amategeko ya US.

Basezeranya mu mategeko ariko ubukwe bwabo ngo buzabera mu Rwanda
Aba bombi basezeranye mu mategeko ariko ubukwe bwabo ngo buzabera mu Rwanda.
Posted by Emmy ivomero Tuyishimire kuri Rwandapaparazzi.rw/

88,550 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful